Kamonyi-Karama: Polisi yafashe abantu 2 bakekwaho gukwirakwiza urumogi

Yisangize abandi

Ku wa 5 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, yafashe abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Aba bagabo bafatanwe udupfunyika 85 tw’urumogi mu Murenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kabuga.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye Gateofwise.com ko iki ari igikorwa ku bufatanye n’abaturage kandi bigaragaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba. Yibukije ko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi, ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi gifite ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko.

CIP Kamanzi yashimye abaturage bafatanyije na Polisi mu gutanga amakuru, abasaba gukomereza aho, ndetse agira inama buri wese kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko kuko Polisi izakomeza gufatanya n’Ubugenzacyaha/RIB mu guhana abagaragaweho n’ibyo byaha.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *