Inzu iri muzikomeye zitunganya umuziki mu Rwanda 1:55 Am, yamaze kugaragaza ko itagishaka gukorana n’umuhanzi Kenny Sol. Ibi byatagajwe mu itangazo CEO MUGARURA Kenny yageneye abanyamakuru. Tugenekereje mu Kinyarwanda yanditse ati:
“Kubera ibimaze iminsi bizenguruka mu itangazamakuru ndetse n’amakuru y’ibanga yagiye hanze kubw’amakosa, 1:55 Am yifuza gushyira umucyo kubishyiraho umucyo:
1. 1:55 Am irakomeza gukora kandi yibande ku ntego zayo nyamukuru zo gushora ndetse no gufasha abanyamuziki bafite impano. Nubwo bwose hagiye kuba impinduka muri label zizatuma ikomeza gukora.
2. Tuzakomeza gukorana na Bruce melody nk’umuhanzi mukuru Kandi w’agaciro kuri twe. Aza kwisonga mubinjirije 1:55 Am, turacyashaka ko akomeza gukura nk’umuhanzi ndetse nk’umufatanyabikorwa wingenzi. Ibi bitandukanye n’ibihuha byari bimaze iminsi bisakazwa, ntabwo twicuza gushora mu muziki. Turacyahagaze bwuma kubyo twakoze kugira ngo duteze imbere impano z’imbere mu gihugu.
3. Umuhanzi wese afite aburenganzira. Nta bwo 1:55 Am yigeze ihatira umuhanzi cyangwa utunganya umuziki (Producer) kongera amasezerano, uwifuza gutandukans na label afite uburenganzira bwo gusoka ariko bigakorwa mu mahoro
Twemerako impinduka zihoraho. Amakuru ajyanye n’imiyoborere, imikorere mishya ndetse nibijyanye n’abahanzi muzabimenyeshwa nyuma y’isuma n’inama izakorwa na bari muri label.
Tuzakomeza kuba abizerwa ndetse no gukuza ubuhanzi mu Rwanda.
Iyi ni abaruwa yanditswe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, yakurikiwe n’ubutumwa bwa Kenny Sol agaragaza ko ntacyo yungukiye muri iyi label. Dore ko yamukoreye indirimbo imwe gusa.
Ibi byose ni ibigaragaza ko Kenny Sol arikwereza mu muryango wa 1:55 Am ayisohokamo.