Kigali: Abakekwaho kwiba amabuye y’agaciro batawe muri yombi.

Share this post

Abiyita Imparata baherereye mu karere ka Nyarugenge, batawe muri yombi na Polisi yako karere bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu birombe.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuryango ivuga ko aba bakekwaho ubu bujura bafashwe kuri uyu wa 05-Gicurasi-2025.

CIP Wellars yatangaje ko hashize iminsi abafite ibirombe by’amabuye barigutaka kwibwa. Bavugaga ko aba bajura bitwaza ibyuma, bityo bakaba bashobora no kwica cyangwa gukomeretsa abarinzi barinda ibyo birombe.

CIP yaburiye abishora muri ubu bujura avuga ko ibikorwa byo guhiga abijandika muri ubu bujura bwakajijwe mu gihugu hose.

Yongeyeho ko usibye abiba amabuye y’agaciro, umutekano wakajijwe no kubirara mu mirima y’abaturage bakangiriza ibihigwa birimo.

CIP yagaragaje ko batangiye kwifashisha ikoranabuhanga rya Drones kugira ngo bavumbure aho abo bajura baba bihishe.

Yagize ati: “Ibi bigamije kumenya aho abiba amabuye bihisha, gukorana n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage mu guhashya aba bajura.”

CIP yagaragaje ko abaturage na bo bashobora gutanga umusanzu wabo binyuze mu gutungira agatoki aho bakeka ubujura.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *