GATEOFWISE.COM
Abatuye Isi barenga miliyoni 330 biteganyijwe ko bazakurikira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera i Kigali, bikaba ari bwo bwa mbere iri siganwa rikomeye ribereye muri Afurika. Uyu ni umwanya w’amateka u Rwanda rugiye kubona kuko ruri mu murongo w’ibihugu bike byahawe icyizere cyo kwakira igikorwa mpuzamahanga cy’uru rwego.
Imyiteguro iri kugana ku musozo aho imihanda y’Umujyi wa Kigali yamaze gushyirwamo ibirango bishimangira isura y’imyidagaduro n’imikino, ndetse n’aho abasiganwa bazanyura hose harateguwe ku buryo bugezweho. Ahazatangirirwa isiganwa muri BK Arena harangiye gutunganywa neza, naho ahazaberera isoza ku ihuriro riri hafi ya Kigali Convention Centre na ho harateguwe ku buryo bw’umwihariko, hagamijwe guha ikaze abakinnyi n’abafana bazahagera ari benshi.
Iri siganwa rizitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 917 bakomoka mu bihugu 110 bitandukanye, bakaba barageze i Kigali mu byiciro bitandukanye hakiri kare kugira ngo bazamukane imbaraga n’ubushobozi mu mikino. Bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bagaragaza amarushanwa akomeye ku rwego rw’Isi, bikaba biteganyijwe ko bazarushanwa bigatuma abantu benshi barushaho kuryitabira no kurikurikirana.
Abakinnyi benshi bamaze gutangira gutembera imihanda y’Umujyi wa Kigali, basura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda birimo imiturirwa ya kijyambere, imisozi n’uduce twiza two mu nkengero z’umujyi. Nanone bakora imyitozo yo kumenyera ikirere n’imiterere y’imihanda izakoreshwa, kuko ari byo bizabafasha kwitwara neza mu minsi yose iri rushanwa rizamara.
Kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ni igikorwa cyerekana icyizere n’icyubahiro igihugu gifitiwe ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu gukundisha abatuye Isi siporo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino. Abaturage ba Kigali na bo bakomeje kugaragaza akanyamuneza no gushyigikira iri siganwa, aho benshi babona ari amahirwe akomeye yo kwereka amahanga isura nziza y’u Rwanda.
AMAFOTO







