Koreya y’Epfo: Abayobozi barashinjwa uburangare kubera indege yahitanye abantu 179

Share this post

Bamwe mu bagize imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abantu 179 bajyanye mu nkiko 15 barimo Minisitiri w’Ubwikorezi wa Koreya Y’Epfo, Park Sang-woo, n’Umuyobozi wa Jeju Air, Kim E-bae, babashinja uburangare. 

Bavuga ko uburangare bw’abo bayobozi bwatumye benshi bahasiga ubuzima ndetse abatanze ikirego barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yahitanye abantu 179 mu bantu 181 bari mu ndege.

Bavuga ko iyo mpanuka itari yoroshye, kandi yaturutse ku burangare bwashoboraga gukumirwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko indege ya Jeju Air yakoze impanuka ikomeye ku  wa 29 Ukuboza 2024, ubwo yavaga i Bangkok muri Thailand yerekeza  ku kibuga cy’indege cya Muan muri Koreya y’Epfo.

Nubwo iperereza rigikomeje, iry’ibanze ryakozwe ku cyayiteye ryagaragaje ko iyo ndege yahuriye n’inyoni mu kirere mbere y’uko ihanuka ari na byo byatumye  ibaho bitunguranye.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *