Umuhanzikazi UWAYEZU Ariel uri mu bakobwa bamenyekanye mu bakora umuziki mu Rwanda yasangije ubutumwa abamukurikirana kuri X bwatumye benshi bongera kumwibazaho cyane.
Mu magambo make yaranditse ati: “Kuba umukobwa ntibyoroshye”
Nyuma yo gutangaza ibitekerezo byaje byisukiranya, ariko hari uwagize ati:
“Nicyo kintu cyoroshye kurusha ibindi, kereka iyo ugikoresheje nabi nibwo utangira kwicuza. Ubwo umaze gukura noneho, komera ku bukobwa bwawe, wiheshe agaciro, ureke itabi, ubusinzi, ubusambanyi, kwigira umuhungu kdi uri umukobwa,ugaruke ube nyampinga. Urebe ko utazahesha ishema umuryango”
Arielwayz yagarutse aramusubiza ati:
“Ntacyo wanyigisha ku bukobwa bwange, icecekere bikori we!”
Ibi byatumye benshi bibuka ibyo yatangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu minsi ishije, yabajijee kubizazane yahuye nabyo avuga ko ibyo byatuma arira.
Ubu Arielwayz yasohoye album nshya, kugira ngo uyumve bigusaba kwishyura amafaranga igihumbi gusa (1,000)