Kuki yitwa Knowless? Dore ibintu 10 utari uzi ku muhanzi Knowless.

Share this post

Yize hamwe n’umugabo we, Dore Ibintu 10 Ushobora kuba utaruzi kuri Butera Knowless.

1. Butera Knowless yabonye izuba ku I Taliki imwe ni yo gutangiza urugamba rwo kubohora Igihugu.

Hari ku wa mbere Taliki ya 1 Ukwakira mu 1990, muri uyu mwaka turimo w’i 2025 Butera Knowless akaba ari umubyeyi w’imyaka 35 y’amavuko.

2. Ikintu cya kabiri ushobora kuba utaruzi ku muhanzikazi Butera Knowless ni uko indirimbo yitwa Komeza abantu bamumenyeho cyane yinjira mu muziki nyarwanda atariyo ndirimbo ye ya mbere mu ruhando rwa muzika. Butera Knowless indirimbo ye ya mbere yitwa nyumva ikaba

Butera Knowless indirimbo ye ya mbere yitwa nyumva, ikaba ari indirimbo yakoranye n’umuhanzi Young Junior wari umwe mu bagezweho mu myaka 15 ishize mu muziki nyarwanda, iyi ndirimbo aba bombi bakaba barayikoze muri 2009.

3. Butera Knowless ntabwo ajya akoresha ibirungo bw’ubwiza ibizwi cyane nka “makeup”, ndetse inshuro nyinshi uzamubona mu ruhame aba nta birungo byongera ubwiza aba yisize cyangwa yakoresheje.

 

 

4. Ikintu cya kane ushobora kuba utazi ku muhanzikazi Butera Knowless ni uko ari umwana w’ikinege mu rugo I wabo , Butera Knowless ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Mama we Marie Claire Uyambaje.

5. Ikintu dusanga ku mwanya wa gatanu ni uko , Butera Knowless nta kintu na kimwe agira cyanditse ku mubiri we ibizwi cyane nka (Tatto) , ikindi kandi ntabwo anywa inzoga. Akaba ari umwizera mu idini rya badivantiste b’umunsi wa Karindwi ndetse yakuze aririmba muri korali.

6. Butera Knowless yize ku ishuri rimwe n’umugabo we Ishimwe Clement hari mu mwaka w’i 2008, icyo gihe aba bombi bigaga ku ishuri rya APACE riherereye mu mujyi wa Kigali. Gusa ntabwo bigaga mu mwaka umwe kuko Knowless yigaga mu mwaka wa 4 wayisumbuye n’aho Clement akaba yarigaga n’aho Clement akaba yarigaga mu wa gatandatu. Butera Knowless avuga ko icyo gihe batari bakamenyana bigiye kure ndetse nta nubwo bavuganaga cyane.

 

7. Ikintu dusanga kumwanya wa 7 , ese waruziko Knowless ariwe muhanzikazi mu Rwanda wize amashuri menshi kugeza ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) , akaba aherutse gutangaza ko bimukundiye yakomeza akiga kugera ku rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga (PHD.

8. Ikintu dusanga ku mwanya wa karindwi ushobora kuba utazi kuri Butera Knowless, Indirimbo eshatu za mbere yakoze mu rugendo rwe nk’umuhanzi arizo : Nyumva yakoranye na Young Junior, komeza ye wenyine ndetse n’iyitwa Gangster love ft yakoranye na Oda Paccy ndetse na Jaypolly. Ntabwo yigeze azishyura zose ni indirimbo yafashijwe kuzikora nta kintu na kimwe yishyuye. Ebyiri murizo (Nyumva ndetse na Gangster Love) yazitunganyirijwe na nyakwigendera Producer Junior Multisystem , ni mu gihe Komeza yayitunganyirijwe na Producer Lick Lick.

9. Izina akoresha mu muziki rya Knowless yaryiyise biturutse ku mwana biganaga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Apace , ngo uyu mwana ubwo Butera Knowless yatangiraga umuziki muri 2009 yamubwiyeko ibyo arimo byo kuririmba arimo guta umwanya atazi ibyo arimo.

Butera Knowless rero yaje guhita afata umwanzuro wo kwiyita Knowless bishatse kuvuga ko nta kintu namba azi kugirango bijye bihora bimutera umurava ndetse n’umwete wo gukora cyane mu rugendo rwe nk’umuhanzi.

10. Umuhanzikazi Butera Knowless yakuze afatiraho icyitegererezo ndetse yakuze yifuza kuba nkawe ni Nyakwigendera Sergent. Mutamuliza Annonciata ariko ni ikirangirire mu muziki nyarwanda ku izina rya Kamaliza.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *