Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko kuko nubwo rutahisemo amateka u Rwanda rwanyuzemo ariko rukwiye kwishimira ko rwaruvukiyemo kandi ari rwo Gihugu rudafite undi rukiburanaho.
Ni ubutumwa yahaye abasaga 2000 bitabiriye Ihuriro Igihango cy’Urungano, ryabereye ku Intare Arena, i Rusororo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025.
Iri huriro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryatangiwemo ibiganiro ku mateka y’Igihugu no gusobanurira urubyiruko, umukoro rufite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda.
Ibiganiro byatangiwemo byibanze ku gusigasira ibyagezweho, kuganira ku mahitamo y’u Rwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu myaka iri imbere.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ugusubiza icyubahiro abishwe bazira uko bavutse, no kubabwira ko u Rwanda rwongeye kubaho.
Ati “Kwibuka si iby’uyu munsi gusa ahubwo ntiturata n’igiti kuko abacu bahorana umwanya ukomeye mu buzima bwacu, bakomeze baruhukire mu mahoro, u Rwanda rwongeye kuba u Rwanda.”
Yavuze ko urubyiruko rutahisemo amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ariko rukwiye kwishimira ko rufite Igihugu.
Ati “Ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo, narwo rubavukamo. Iki ni cyo gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana.”
Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko Jenoside atari ikiza cyangwa impanuka ahubwo ari umugambi utegurwa ugamije kurimbura imbaga y’abantu bahuje ubwoko cyangwa bafite ikindi bahuriyeho.
Yavuze ko uwo mugambi utegurwa ukanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi kugera n’aho abantu bategura n’uko bazayihakana.
Ati “Ntabwo Jenoside itangirwa n’intwaro no kwica ahubwo itangirwa n’ijambo ryica, ryambura undi ubumuntu, rikagoreka ukuri buhoro buhoro, rikagira urwango kugeza n’ubwo umuturanyi akubonamo ikintu kibi akwiriye kwikiza.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uko ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryambukiranya ibisekuru ari na ko ingengabitekerezo ya Jenoside ihererekanywa.
Ati “Muri iyi myaka 31 rero twabonye akamaro ko kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bwacu, guharanira ukuri kwera igihe hari abagamije ikibi, tukimakaza gushyira u Rwanda n’Abanyarwanda imbere ya byose.”
Yasabye urubyiruko gukomeza umugambi wo kwimana u Rwanda nk’uko rusanzwe rubikora.
Ati “Mukomereze aho ndetse munarusheho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside ni virusi mbi, mukwiriye kujya mubona hakiri kare maze mukayirinda, mukayikumira, mukayanga mukanayirwanya.”
Urubyiruko rwasabwe gushishoza no kumenya gukora amahitamo mazima ajyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.
Madamu Jeannette Kagame ati “Mwe mukiri bato rero hari ibindi dukwiriye kuba tubasaba nk’ababyeyi ariko nanone ntabwo muri bato batakumva impamvu bikiri ngombwa guhagarara ku kuri kw’amateka yacu no gukomeza kwiyubaka.”
Ihuriro ry’Urubyiruko Igihango cy’Urungano ryitabiriwe n’abahagarariye abandi mu turere twose tw’Igihugu, abahagarariye ibyiciro byihariye by’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu.