Mali: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Moussa Mara Yakatiwe Azira Gushyigikira Imfungwa za Politiki

Yisangize abandi

Moussa Mara, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Mali kuva mu 2014 kugeza mu 2015, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, irimo umwaka umwe usubitse, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gushyigikira imfungwa za politiki no gutesha agaciro Leta.

Ibi byaturutse ku butumwa Mara yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu Nyakanga 2025, aho yavugaga ko yasuye imfungwa za politiki muri gereza, akemeza ko abashyigikiye kubera ko bafite umutimanama.

Yagize ati:

“Igihe cyose ijoro ryamara, izuba rizarasa! Tuzarwana mu buryo bwose kugira ngo ibi bishoboke vuba.”

Nyuma y’icyo gihe, ku wa 1 Kanama 2025, Mara yarafunzwe, ashinjwa kwigomeka ku buyobozi bwemewe n’amategeko no gukangurira abandi gutesha agaciro Leta.

Urukiko rwamukatiye ku wa 27 Ukwakira 2025, rumutegeka kandi kwishyura ihazabu ya $887 (asaga miliyoni imwe mu mafaranga y’u Rwanda).

Abanyamategeko be batangaje ko batanyuzwe n’iki cyemezo, kandi ko bamaze gutanga ubujurire, bavuga ko bizeye ko azarekurwa mu byiciro bikurikira by’urubanza.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *