Meta yaciwe miliyoni 550$ kubera gukoresha amakuru y’abakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Yisangize abandi

Urukiko rwo muri Espagne rwasabiye Sosiyete ya Meta – ifite Facebook na Instagram – kwishyura ibitangazamakuru amafaranga arenga miliyoni 550$ nyuma yo guhamwa no gukoresha amakuru bwite mu kwamamaza mu buryo butubahirije amategeko.

Ibitangazamakuru 80 byari byareze Meta mu 2023, bivuga ko hagati ya 2018 na 2023 iyi sosiyete yawukoresheje mu bikorwa by’iyamamazabikorwa amakuru menshi ikura ku bakoresha Facebook na Instagram, bikayiha inyungu ziruta iz’abandi bantu cyangwa ibigo bahatana ku isoko.

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Madrid rwemeje ko Meta yarenze ku mategeko agenga amasoko n’amarushanwa, ndetse no ku mabwiriza yo kurinda umutekano w’amakuru bwite. Abacamanza basobanuye ko gukoresha amakuru y’abantu mu buryo butemewe byatumye Meta igira amahirwe atarimo abandi, bigatera akarengane mu rwego rw’iyamamaza.

Urukiko rwanavuze ko nubwo Meta yongeye gushyiraho uburyo bwo gusaba abakoresha imbuga zayo uruhushya rwo gukoresha amakuru yabo muri Kanama 2023, yari imaze kwinjiza asaga miliyari 5,7$ avuye mu kwamamaza mu gihe cyarezwe.

Meta yahakanye ibyavuye mu rubanza, ivuga ko iki cyemezo kitubatse ku bimenyetso bifatika kandi ko itazuyaza kukijuririra, kuko nta gihamya yerekana ko ibitangazamakuru byahombye.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *