Mexique: Perezida Sheinbaum agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame

Yisangize abandi

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gushyikiriza inkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ibyaha nk’ibi bikorerwa abagore.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, agaragaza Uriel Rivera Martínez, w’imyaka 33, amusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora ubwo Sheinbaum yari mu bikorwa byo kuganira n’abaturage. Umurinzi we yahise amutabara, Martínez ahita atabwa muri yombi.

Sheinbaum yavuze ko iki kirego atagitanga ku giti cye, ahubwo ari kubw’abagore bose bo muri Mexique bahura n’ihohoterwa risa n’iri. Ati:

“Niba ibi bishobora gukorerwa Perezida, ni iki kizaba ku bandi bagore? Gutanga ikirego ni ubutumwa bwo kurengera abagore bose muri iki gihugu.”

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore yashimangiye ko iri hohoterwa ryibutsa ubukana bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Mexique, aho 98% by’ababikora badahanwa.

Sheinbaum yari yasezeranyije kugabanya ihohoterwa rikorerwa abagore ubwo yiyamamazaga, ariko kugeza ubu nta mpinduka zifatika ziragaragara mu kurirwanya.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *