Microsoft izashora miliyari 15$ muri UAE mu myaka ine iri imbere

Yisangize abandi

Microsoft yatangaje ko izashora miliyari 15,2$ muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, nk’uko byatangajwe mu nama ya Abu Dhabi Global AI Summit, yibanze ku iterambere ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Umurwa Mukuru wa Abu Dhabi uzaba igicumbi cy’ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rya AI, mu rwego rwo gutangiza ibikorwa bishya by’iyi sosiyete. Binyuze muri iri shoramari, bwa mbere mu mateka, ‘chips’ za Nvidia GPUs zizoherezwa muri UAE nyuma y’uruhushya rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2025, Microsoft izashora miliyari 7,3$, zirimo miliyari 1,5$ mu kigo cy’ubwenge buhangano cya G42 muri UAE, n’andi miliyari 4,6$ mu kubaka ububiko bw’amakuru (data centers). Hagati ya 2026 na 2029, izashora miliyari 7,9$, cyane cyane mu kwagura ikoranabuhanga rya AI no gushyiraho ibikorwaremezo bya cloud infrastructure, aho miliyari 5,5$ zizakoreshwa mu kubaka.

Microsoft ifite kandi gahunda yo guhugura abaturage miliyoni imwe bo muri UAE kugeza mu 2027, igamije guteza imbere impano z’ikoranabuhanga mu gihugu.

Uyu mushinga w’ishoramari uragaragaza ubushake bwa Microsoft bwo kwagura ibikorwa byayo mu Burasirazuba bwo Hagati no gushyigikira iterambere rya tekinoloji ya AI muri UAE.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *