Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga mu gihugu cya Korea y’Epfo (KOICA) batangije umushinga w’agaciro k’asaga miliyari 9 z’amafaranga (miliyoni 6.5 z’amadolari ya Amerika) wo gufasha urubyiko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere umurimo no guhanga udushya.
Ni umushinga watangirijwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2025, aho inzego za Leta zitandukanye zaganiriye uko washyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) Amb Nkilikiyinka Christine, yavuze u Rwanda rwizeye ko uwo mushinga uzafasha mu kubona abakozi bakenewe ku murimo kandi bafite ubushobozi buhagije.
Yagize ati: “Umwihariko w’uyu mushinga uzadufasha guhuza amakuru yose, gufasha abantu cyane cyane urubyiruko kubona akazi. Ni ukuva gutanga abantu biga, ibyo biga tukabihuza n’ibikenewe ku Isoko ry’Umurimo.”
Yakomeje avuga ko hazanabaho gusuzuma aho imirimo iboneka kurusha ahandi no kumenya abakozi ba nyabo bahabwa akazi.
Amb Nkirikiyinka yanavuze ko hazaba gukomeza gahunda yo kwigira ku murimo kuko byagaragaye ko abakora imenyerezamwuga binyuze muri iyo gahunda 70% bahabwa akazi.
Umuyobozi Mukuru wa KOICA mu Rwanda, Kim Jinhwa, yagaragaje ko gushyira imbaraga muri uwo mushinga bigamije.
Yagize ati: “Iyi ni imwe muri gahunda za KOICA zo guteza imbere umurimo, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi, tumaze imyaka 10 dukorana na Minisiteri ibishinzwe.
Yakomeje agira ati: “Uyu ni umwanya wa KOICA wo gushyigikira Icyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha iterembere (NST2) aho tuzibanda ku nganda, no guteza imbere abakozi.”
Uyu mushinga uzamara imyaka 4 uje gushyigikira NST2 yatangiye kuva mu 2024 ikazageza mu 2029, KOICA ikaba izanafasha u Rwanda gukomeza gusuzuma ahari ibibazo bidindiza ireme ry’umurimo.
Muri iyo gahunda u Rwanda rufite intego yo guhanga imirimo isaga 250 000.
Urubyiruko rusaga miliyoni biteganyijwe ko ruzaba rwigishijwe ikoranabuhanga rihambaye rirufasha guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.