Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kwirinda imigenzo igoreka uburinganire, irimo gusaba abakobwa kugira ibintu runaka, nk’ikimasa, kugira ngo bashyingiranwe. Yaboneyeho no guhumuriza abasore batinya gushaka kubera kubura inkwano, abibutsa ko amategeko mashya atabategeka gukwa kugira ngo basezerane imbere y’amategeko.
Ibi Minisitiri Uwimana yabivugiye ku wa 2 Ukwakira 2025, ubwo yasozaga Icyumweru cy’Umuryango mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Tugire umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Yagize ati:
“Hari aho abagabo bambwiye ko batinya gusezerana kubera kubura ubushobozi cyangwa inkwano. Ariko itegeko rishya ryasohotse mu 2024 ryemera ko abantu bakundana basezerana nubwo umugabo yaba atarakoye. Ik’ingenzi ni ugutegura urugo rufite urukundo n’ubwumvikane, si ukwitaka ibirori bihambaye.”
“Ntabwo umukobwa yikwa!”
Uwimana yanenze imigenzo yo mu duce tumwe tw’u Rwanda isaba abakobwa ibintu bitandukanye nk’igare cyangwa ikimasa kugira ngo bashyingiranwe, avuga ko ibyo bidafite ishingiro mu muco nyarwanda.
Ati:
“Ntabwo umukobwa yikwa! Dukwiye kubigisha uburenganzira bafite nk’abagore n’abagabo. Ibyo byo gusaba umukobwa ikimasa cyangwa ibindi ni imigenzo igomba kurwanywa kuko ibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye.”
Icyumweru cy’Umuryango cyasize impinduka
Icyumweru cy’Umuryango cyasojwe mu Burengerazuba cyaranzwe n’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurinda abana guta ishuri, kwigisha imiryango uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse no gusezeranya imiryango yari ibana itarasezeranye imbere y’amategeko.
Mu gusoza iki gikorwa, ubuyobozi bwatangaje ko imiryango 91 yari ibana mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranyijwe imbere y’amategeko, nk’intambwe mu kubaka umuryango utekanye kandi uhuje indangagaciro z’ubumwe n’ubwubahane.


