Minisitiri yeguye nyuma yo gutangaza ko ataragura umuceri na rimwe mu buzima bwe

Share this post

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvugira mu ruhame ko atigeze na rimwe agura umuceri, mu gihe igihugu cye kiri guhangana n’ibura ryawo n’izamuka rikabije ry’ibiciro byawo.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru mu nama y’ishyaka, Bwana Eto yavuze ko “inkunga ahabwa n’abamushyigikiye yamuteye kudakenera kugura umuceri.” Aya magambo yakurikiwe n’umujinya n’impaka mu gihugu hose, aho abaturage bamushinje kutumva uburemere bw’akaga barimo.

Mu itangazo yagejeje ku banyamakuru amaze gushyikiriza ibaruwa y’ubwegure bwe Minisitiri w’Intebe Shigeru Ishiba, Bwana Eto yagize ati: “Navuze amagambo adakwiriye cyane, mu gihe abaturage bari mu kaga k’imibereho ahanini gaterwa n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’umuceri. Nahisemo kwegura kuko numvise ko bidakwiriye gukomeza kuyobora Minisiteri y’Ubuhinzi mu bihe bikomeye nk’ibi.”

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari ryatanze umwanzuro wo gushyikiriza inteko ishinga amategeko ikirego cyo gutakarizwa icyizere, niba Bwana Eto ataba yeguye bitarenze ku wa Gatatu nimugoroba.

Ibura ry’umuceri mu Buyapani ryatangiye gukaza umurego nyuma y’isarura ribi ryo muri 2023, ryatewe n’ikirere cyabaye cyibi.

Ibiciro by’umuceri byakomeje kuzamuka, aho igafuka k’ibilo 5 kageze ku mayen 4,268 (37,000 Frw) bikaba ari ubwikube kabiri y’igiciro cyariho umwaka ushize.

Leta imaze gutanga umuceri mwinshi uturuka mu bubiko bwihariye bwo mu ntara ya Saitama. Muri Mata 2025, u Buyapani bwanatumije umuceri mu Burengerazuba bwa Koreya (South Korea) ku nshuro ya mbere mu myaka 25, mu rwego rwo kongera isoko no kugabanya ibiciro.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *