Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke.
Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we gukura ibijumba, ariko yatezwe n’aba bagabo babiri bamwihishe mu rutoki ruri hafi aho, aho yari agiye kunyura. Bahise bamugabaho igitero bamukubita umuhoro inshuro nyinshi mu mutwe kugeza ashizemo umwuka, banamuca ukuboko.
Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko hari hashize igihe hari amakimbirane mu muryango, bakeka ko ariyo yaba yateye ubwo bwicanyi. Bemeza ko aba bagabo bashinjaga nyakwigendera kuba inyuma y’urupfu rw’abantu bo mu miryango yabo, bivugwa ko yabaroze, maze bafata umwanzuro wo kumwihimuraho mu buryo bw’agahomamunwa.
Ubu bwicanyi bwakozwe ku buryo bugaragara ko bwari bwarateguwe, ndetse bugamije kwihorera, ibintu bishyira abakekwaho icyaha mu byiciro bikomeye by’ibyaha bikozwe ku bushake kandi bigamije gutwara ubuzima bw’umuntu.
Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho gishingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018, rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo umuntu ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi nk’iki, ahanishwa igihano cya burundu.
Ubushinjacyaha burakomeza iperereza ku mpamvu nyamukuru zaba zarateye ubu bwicanyi, mu gihe aba bagabo bafunzwe by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza. Abaturage nabo barasabwa kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye ibimenyetso by’amakimbirane ashobora kuvamo ibikorwa by’urugomo, kugira ngo ubuzima bw’abantu burengerwe hakiri kare.