AKIMANAZANYE Vesitine wari utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, yasanzwe ku muhanda kuri uyu wa 03-Gicurasi-2025 yitabye Imana. Uyu AKIMANIZANYE apfuye afite imyaka 51.
Abaturanyi banyakwigendera batangaje ko batunguwe no kubyuka bagasanga uyu mucecuru aryamye ku muhanda afite ibikomere mu ijosi, abaturage barakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi.
Uyu mucecuru yari asanzwe atuye muri aka karere aho yashakishaga ubuzima nk’abandi bose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kagari ka Mpenge NIYOYITA Ali yatangaje ko babyutse bagasanga uyu AKAMINIZANYA aryamye aho ku muhanda yapfuye. Yagize ati:
“Natwe ni abaturage baduhuruje, twasanze nyine uyu mubyeyi yapfuye, ntabwo nahamya neza icyamwishe uretse wenda nk’udukomere duto twamusanganye, iperereza ni ryo dutegereje kuko mwabonye ko RIB yabitangiye.”
Umuvugizi w’intara y’Amajyaruguru SP MWISENEZA Jean Bosco yahamije aya makuru. Yagize ati:
“Ni byo koko twamenye ko Akimanizanye Vestine bakunze kwita Nyirasafari w’imyaka 51, biturutse ku makuru y’Inzego z’ibanze, umurambo we wabonetse aho bakunze kwita ku Karere munsi y’umuhanda wa Kaburimbo, kuri ubu rero harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kugira ngo hasuzumwe icyamwishe.