Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko ibihugu by’u Burayi bifite uruhare mu myigaragambyo iherutse kubera muri Tanzania, abishinja gushuka urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo ruteze umutekano muke no gusenya iterambere ry’akarere.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage mu gace ka Mbale ku wa Gatandatu, Museveni yavuze ko hari “ibihugu by’amahanga bitishimira intambwe Uganda imaze gutera,” bityo bigakoresha urubyiruko rwo mu bihugu bituranye nk’uko byabaye muri Tanzania.
Yagize ati: “Benshi muri aba bana barimo kujyanwa mu myigaragambyo muri Tanzania, bashukwa n’ibihugu by’i Burayi bihangayikishijwe n’iterambere rya Uganda. Inganda zacu ziri gutera imbere, tugiye gutangira gucukura peteroli, kandi barashaka kugenzura umutungo wa Afurika. Ndaburira ababashuka ko tutazabemerera.”
Museveni yakomeje ashimangira ko peteroli ya Uganda izakoreshwa mu kubaka inganda, amashanyarazi n’ibikorwaremezo, kugira ngo igihugu cyubake ubukungu bushingiye ku kwigenga, aho kuba isoko ry’ibihugu by’amahanga.
Nta gihugu na kimwe Museveni yigeze avuga mu mazina, ariko amagambo ye yaje mu gihe Tanzania iherutse kwibasirwa n’imyigaragambyo yakurikiye amatora, aho abigaragambya bashinja Perezida Samia Suluhu Hassan gutegura amatora “ya baringa” kuko bamwe mu bahanganye na we bari bafunze.





















