Mushikiwabo yavuze aho OIF ihagaze ku birebana n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Yisangize abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko nyuma y’uruzinduko rw’intumwa za OIF muri RDC, mu Rwanda no muri Togo bagamije kumenya imiterere y’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, uyu muryango wahisemo gushyigikira inzira y’ibiganiro birimo kugeragezwa hagamijwe amahoro arambye.

Mushikiwabo yavuze ko byinshi mu bibazo by’umutekano muke biri mu bihugu binyamuryango bya OIF, birimo no muri Haïti no mu bihugu bya Caraïbes, ariko by’umwihariko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC ikaba imaze igihe kirekire. Kinshasa ikomeza gutunga agatoki u Rwanda ko rufasha AFC/M23, ariko u Rwanda rwo rukemeza ko ahubwo RDC ari yo icumbikira ikanatera inkunga umutwe wa FDLR ushinjwa umugambi wo kongera kugirira nabi u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku wa 20 Ugushyingo 2025, Mushikiwabo yavuze ko OIF yafashe icyerekezo cyo gushyigikira abahuza bari mu biganiro, kuko birimo ibihugu binyamuryango byinshi, birimo na Togo na Qatar.

Yavuze ko OIF yagiye kumva ibitekerezo by’impande zose zirebwa n’iki kibazo, hanyuma ihitamo gushyigikira imbaraga zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Ku buhuza buri gukorwa, yavuze ko Qatar iyobora ibiganiro hagati ya RDC na AFC/M23, naho ku ruhande rurebana n’u Rwanda na RDC ibiganiro bikorerwa i Washington, Togo na Qatar bikaba indorerezi.

Mushikiwabo yagaragaje ko bishimira uruhare ibihugu binyamuryango nka Togo na Qatar bifite mu kugeza impande zihanganye ku meza y’ibiganiro.

Kugeza ubu haracyategerejwe itariki umuyobozi w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi bazahuriraho i Washington kugira ngo bemeze amasezerano y’ubufatanye mu iterambere, akubiyemo n’ibigamije kwimakaza amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Mu bindi bikomeje, ku wa 15 Ugushyingo 2025, AFC/M23 na RDC bamaze gushyira umukono ku mahame y’ibanze agomba gushingirwaho mu nzira iganisha ku masezerano y’amahoro. Ayo mahame umunani agomba kugenda asesengurwa kimwe kimwe, hagashyirwaho ingengabihe y’uko buri ntambwe izagerwaho kugeza igihe hazatorerwa umuti ibibazo by’ingenzi byagiye byongera urugomo mu Burasirazuba bwa RDC.

AFC/M23 ivuga ko amasezerano y’amahoro ya burundu azashyirwaho nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku ngingo zose ziri muri ayo mahame.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *