Nancy Pelosi agiye gusezera mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika nyuma y’imyaka 35 mu murimo wa politiki

Yisangize abandi

Nancy Pelosi, umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka irenga 35 ari Umudepite.

Mu butumwa bw’amashusho yasohoye ku wa Kane, Pelosi w’imyaka 85 yavuze ko atarongera kwiyamamaza mu matora yo mu Ugushyingo 2026, ashyira iherezo ku rugendo rwe rurerure muri politiki rwatumye aba umugore wa mbere wayoboye Umutwe w’Abadepite mu mateka ya Amerika.

Pelosi yinjiye mu Nteko mu 1987 ahagarariye San Francisco, ubwo yari afite imyaka 47. Mu 2007 yabaye Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite ku nshuro ya mbere, agaruka kuri uwo mwanya mu 2019 kugeza mu 2023, atanga umwanya we nyuma y’uko Ishyaka rye ritakaje ubutegetsi.

Yamamaye cyane kubera ubuhangange mu guhangana na Donald Trump, aho yayoboye inshuro ebyiri ibikorwa byo kumutakariza icyizere – mu 2019 ku birebana na Ukraine, no mu 2021 ubwo Trump yashinjwaga guteza imvururu ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo Trump yabazwaga ku cyemezo cya Pelosi cyo kureka politiki, yagize ati:

“Pelosi ni umugore mubi, ariko ndishimye ko asezeye. Kuri njye, ni igikorwa gikomeye yakoreye igihugu.”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *