Amerika iri mu gihurizo gikomeye: Ese NASA izashobora kongera kohereza umuntu ku Kwezi? Ni ikibazo gikomeje kurerwa n’abakurikira iby’isanzure, cyane ko iki kigo gifite gahunda yo gukoreshamo Starship ya SpaceX mu butumwa bwa Artemis III bugomba kuba butarenze 2030.
Starship ni cyo cyogajuru kinini cyane cyigeze gukorwa, ariko ni nacyo gitera amakenga menshi. Mu igerageza 10 rimaze gukorwa, 6 byarangiye nabi, harimo aho yaturitse burundu. Igerageza rya 11 rirateganyijwe kubera muri Texas.
Ikibazo gikomeye kurushaho ni uburyo Starship izongera amavuta igeze mu isanzure, kuko itabasha gutwarira byose rimwe iva ku butaka. Ubu buryo bwo kuyongerera amavuta hejuru ntibirigeze bikorwa ku cyogajuru kinini nk’iki, ndetse na Starship ubwaho ntirageragezwaho. Abahanga ntibarumvikanaho umubare w’ingendo z’ibyogajuru bizajya biyishyirira amavuta mu isanzure, ariko bikekwa ko zishobora kuba hagati ya 10 na 40 bitewe n’inshingano izaba ifite.
Aba-astronauts bazajya ku Kwezi bazabanza koherezwa na Orion, itwarwa na rocket ya SLS, bageze mu isanzure bahurire na Starship HLS izabamanura ku gice cy’Amajyepfo y’Ukwezi. Gusa ako gace karimo urubura rwinshi cyane, bityo kuhageza icyogajuru no kuhahagarara bikorwa bigasaba ibisubizo byimbitse.
Abasesenguzi bavuga ko uburyo NASA yahisemo ubu bugoye cyane ugereranyije no mu gihe cya Apollo 11, aho Saturn V yagendaga itwaye byose icyarimwe. Ariko NASA ivuga ko Artemis III ari ubutumwa bugamije ubushakashatsi bwimbitse n’igihe kirekire, bityo bukenera ikoranabuhanga rirambuye kurusha iryakoreshwaga mu myaka ya Apollo.
Nubwo NASA ivuga ko ifitiye SpaceX icyizere kubera amateka yayo meza, haracyari impungenge ko imirimo ishobora gutinda, ndetse hari n’ababona ko u Bushinwa bushobora kubarusha kwihuta mu kohereza umuntu ku Kwezi.
Ariko Umuyobozi w’agateganyo wa NASA, Sean Duffy, yemera ko byose biri mu murongo kandi ko igihe cyagenwe kizubahirizwa.






















