NASA hamwe na Google byakoze ikoranabuhanga rishya rizafasha abashakashatsi bajya mu isanzure kubona ubuvuzi bwihuse no kwitaho ubuzima bwabo. Ni porogaramu y’ubwenge buhangano yiswe Crew Medical Officer Digital Assistant (CMO-DA), izajya ibafasha gupima no kuvura indwara igihe bari mu ngendo z’isi ndende nk’izo berekeza kuri Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi bigora.
Iri koranabuhanga riyobowe na Google binyuze kuri Vertex AI ikorera kuri Google Cloud, naho NASA ifite uburenganzira bwo gukoresha no kunoza code ziyubakisha iyi porogaramu. Aya masezerano atuma impande zombi zifatanya mu kuyiteza imbere, Google ikishyurwa serivisi za cloud ikoresha.
Abaganga batatu n’umushakashatsi umwe mu by’isanzure baragerageje iyi porogaramu, bayipima ku bibazo bitatu by’ubuzima: imvune y’akagombambari, uburibwe bw’uruhande rw’umubiri, n’uburibwe bw’amatwi. Barebye niba ishobora gukusanya amakuru y’umurwayi, gusesengura ibimenyetso bye no gutanga inama z’ubuvuzi.
Ibyo bipimo byagaragaje ko porogaramu yamenye neza imvune y’akagombambari ku gipimo cya 88%, uburibwe bw’umubiri kuri 74%, n’uburibwe bw’amatwi kuri 80%.
NASA ivuga ko igiye gukomeza kuyongerera ubushobozi ikoresheje amakuru aturuka mu nzego z’ubuvuzi, ndetse no kuyigisha kumenya indwara zituruka ku miterere y’isanzure nka microgravity, zibasira cyane abagenda mu kirere.
NASA na Google byakoze ikoranabuhanga ry’ubuvuzi rizafasha abashakashatsi mu Isanzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 August 2025 saa 01:06

Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=234152
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=234152
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, na Sosiyete ya Google, byubatse porogaramu ishingiye ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) yiswe ’Crew Medical Officer Digital Assistant [CMO-DA]’, izajya ifasha abashakashatsi n’abahanga bajya kure mu Isanzure, mu gusuzuma no kuvura indwara.
Intego nyamukuru ni ugufasha aba bashakashatsi bajya mu butumwa kure cyane y’Isi nko ku Mubumwe wa Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi cyangwa kubona imiti byihuse bishobora kugorana.
Iyi porogaramu ikoresha uburyo bwa Google bwo gukora no gucunga imashini ziga [Vertex AI] binyuze kuri Google Cloud.
NASA niyo ifite uburenganzira kuri ‘code’ zifashishwa mu kubaka no kongerera ubushobozi iyi porogaramu, kandi ikanafasha mu kuyitoza no kunoza imikorere yayo.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, aho Google yishyurirwa serivisi zirimo iza Google cloud.
Abaganga batatu n’umuhanga mu by’isanzure umwe bakoze igerageza ry’iyi porogaramu, basuzumye uko ifasha mu gutanga ubuvuzi bw’ibibazo bitatu by’ubuzima birimo imvune y’akagombabari [ankle injury], ububabare bw’umubiri [flank pain], n’ububabare mu matwi [ear pain].
Basuzumye ubushobozi bwayo mu gukusanya amakuru y’umurwayi, gusesengura ibimenyetso afite ku rwego rwa muganga, no gutanga inama z’ubuvuzi no kwirinda.
Iyi porogaramu yabashije gusuzuma neza imvune y’akagombabari ku rugero rwa 88%, uburibwe bw’umubiri ku rugero rwa 74% n’uburibwe bw’amatwi ku rugero rwa 80%.
NASA itangaza ko izakomeza kongerera ubushobozi iyi porogaramu yifashishije amakuru ava mu nzego z’ubuvuzi, no kuyitoza kumenya no gusuzuma ibibazo byihariye biterwa n’imiterere y’isanzure nk’ingaruka ziterwa zo kugabanyuka kw’imbaraga za rukuruzi [Microgravity effects].