Nawe ushobora kurya ku mafaranga ya youtube! Abanyarwanda bagiye gutangira kwinjiza agatubutse kuri YouTube.

Share this post

Abahanzi, abanyamakuru, na bakora amashusho azwi nka Vlog bagiye gutangira kwinjiza amafaranga kuri YouTube bidasabye ko bahindura aho baherereye (location).

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’urubyiruko (Minister of Youth and Art) UTUMATWISHIMA Jean Nèpo Abdallah, aho yavuze ko Leta irikuganira na ba nyiri YouTube kugira ngo abanyarwanda nabo bashyirwe ku rutonde rwabemerewe guhembwa nayo binyuze mu buryo bwo kwerekana amashusho yamamaza azwi nka (ads) muri video ibi bizwi nko kumonitiza YouTube channel (Monitezation).

Kugeza ubu abanyarwanda ntibemerewe guhembwa na YouTube, ibi bituma abakoresha YouTube (content creators ) bahitamo kwiyandikisha mu bindi bihugu byemerwe guhembwa na YouTube, ibi binzwi nko guhindura location.

Mu nama yamuhuje n’intekonshinga mategeko UTUMATWISHIMA yatangaje ko bari gukorana na Minisiteri ya ICT na Innovation, ndetse na RURA kugira ngo hashyirwe mu bikorwa amasezerano bagiranye na youtube yo kujya ihemba mu Rwanda (Kwereka Ads abantu batuye mu Rwanda).

 

Minister UTUMATWISHIMA kandi yahishuye ko ikigo cya Google gisanzwe gifite mu nshingano urubuga rwa YouTube, gitegereje guhabwa urushya na leta y’u Rwanda maze kigatangira gukisha ads muri video z’abanyarwanda.

Kugeza ubu iyo urebye video uri mu Rwanda ntacyo winjiriza uwayikoze,  gusa aya ni amahirwe k’urubyiruko rushyira amashusho ku rubuga rwa YouTube.

Yakomeje avuga ko mu bihe bya vuba abanyarwanda baraza gutangira kwinjiza amafaranga online.

Aya ni amakuru yasamiwe hejuru n’abashyira amashusho kuri YouTube (content creators).

Abanyamakuru bakurikirwa cyane kuri YouTube nka William Jules NIYITEGEKA wamamaye nka ChitaMagic na Jackson Dushimimana uzwi nka Redblue JD, bashimye umuhate leta y’u Rwanda ifite. Bavuze ko bizateza imbere urubyiruko ndetse na leta muri rusange kuko izajya yaka imisoro ku mafaranga yinjiye mu mufuka wukoresha YouTube.

Nawe wumva ushaka kwonjiza agatubutse binyuze kuri YouTube nzakubwira iki, umwanya ni uwawe.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *