Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40.
Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze mu myaka yo hagati. Izo ngaruka zirimo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, n’igabanuka ry’imbaraga z’umubiri.
By’umwihariko, basanze itabi rifite ingaruka nyinshi ku buzima bwo mu mutwe, mu gihe inzoga zigira uruhare mu gusenya ubushobozi bwo gutekereza neza no kugabanya imbaraga z’umubiri. Kudakora siporo nabyo bituma umubiri unanirwa gukora neza.
Mu bushakashatsi kandi, umugore unywa inzoga nyinshi yagaragajwe nk’unywa byibuze amacupa 515 ya byeri ku mwaka, mu gihe umugabo anywa nibura amacupa 735 ku mwaka, buri rimwe rifite mililitiro 355 na alcool ya 5%.
Abahanga basoza bavuga ko kwirinda inzoga, itabi no gukora siporo buri gihe ari bwo buryo bwiza bwo kurinda ubuzima n’imitekerereze hakiri kare.





















