Nta muntu duhanganye Perezida Ruto nyuma y’urupfu rwa Odinga

Yisangize abandi

Kakamega, Kenya – Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko ubu nta munyapolitiki bahanganye mu gihugu nyuma y’urupfu rwa Raila Odinga, wari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ububasha bwo kumuhangara muri politiki ya Kenya.

Ubwo yari mu ruzinduko rwo kugenzura ibikorwaremezo by’iterambere mu gace ka Kakamega, Perezida Ruto yavuze ko abandi banyapolitiki bavuga ko batavuga rumwe na we “nta bushobozi bafite bwo kumuhangamura mu matora.”

Yagize ati: “Umuntu rukumbi nari kuzahangana na we akanyahagiza mu matora ya 2027 ni nyakwigendera Raila Odinga. Abo bandi bagerageza kwiyamamaza tuzahangana ariko nzabatsinda kare mu gitondo ku munsi w’amatora.”

Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu 2008 kugeza mu 2013, yapfiriye mu Buhinde ku wa 15 Ukwakira 2025 azize guhagarara k’umutima, afite imyaka 80.

Nubwo atigeze atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, Odinga yari umwe mu banyapolitiki bakunzwe cyane, by’umwihariko mu baturage bifuza impinduka muri politiki ya Kenya. Icyo cyagaragajwe n’ubwitabire bwinshi bw’abaturage n’abayobozi b’ingeri zose mu muhango we wo gushyingurwa.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *