Nyuma y’iminsi ibiri gusa OpenAI isohoye porogaramu nshya yitwa Atlas, Microsoft nayo yahise isohora uburyo bushya bwitwa Copilot Mode bukorera muri Microsoft Edge, bugamije kongerera imbaraga ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.
Ubu buryo bushya bushobora gukurikirana ibyo ukora byose kuri Edge, bukamenya aho ukeneye ubufasha kugira ngo AI ihite igufasha mu buryo bwihuse. Copilot Mode ishobora kugusobanurira cyangwa kukugereranyiriza amakuru ugerageza gushaka, kwuzuza amafishi, kugufasha mu kwishyura serivisi zitandukanye nka hoteli cyangwa resitora, ndetse no kugenzura ‘tabs’ zifunguye ukoresha Edge. Ibi byose bikorwa binyuze mu gice gishya cyiswe Actions.
Ibi birimo kuza nk’igisubizo cya Microsoft ku porogaramu nshya ya OpenAI, ChatGPT Atlas, imaze iminsi mike igiye ku isoko, igamije guhangana na Google Chrome mu gufasha abantu gushakisha amakuru ku mbuga. Atlas yo yubakiye kuri ChatGPT, aho aho kwandika ‘address bar’ nk’ibisanzwe, uhita wandika ikibazo cyawe, igafata amakuru atandukanye ku mbuga zitandukanye, ikagusubiza inagusobanurira inkomoko y’ibyo ibisubizo byubakiyeho.





















