Mu ntambara Congo (DRC) yari ihanganyemo na M23/AFC yahuruje ingabo z’amahanga kugira ngo ziyifashe kurwana uru rugamba. Kwikubitiro Congo yiyambaje ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Gusa budakeye kabiri, ubuyobozi bwa Congo (DRC) bwahise bwirukana izi ngabo za (EAC) ku butaka bwazo.
Ntibyarangiriye aho kuko yahise yirukanyira muri SADEC. Mu 2023 izi ngabo za SADEC zari mu butumwa bwa SAMIDRC, zasesekaye muri Congo (DRC) zifite umugambi wo kurwanya M23.
Nubwo zari ingabo zivuye imihanda yose, mu ntangiriro za 2025, M23 yakubise inshuro izi ngabo, aho benshi mu basirikare bari baje muri ubu butumwa bapfuye abandi bagakomereka.
Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’epfo, minisitiri w’ingabo za Africa y’epfo Angie Motshekga yatangaje ko ingabo za Africa y’epfo n’izindi bari bafatanyije, zashyize ibuye ry’ifatizo ku masezerano y’amahoro arigusinywa [Yishimiraga umusaruro w’ingabo za Afurika y’epfo n’izindi bari bafatanyije].
Umugaba mukuru w’ingabo za Afurika y’epfo Gen Maphwanya na we yabwiye itangazamakuru ko “batakuye ingabo muri DRC kubera gutsindwa, ahubwo ngo bazikuyeyo kugira ngo barohereze inzira yo kugera ku mahoro”
Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kuvana ingabo muri RDC ntabwo ari impanuka, kandi ntibigaragaza intege nke ahubwo ni uburyo bwo korohereza ibiganiro bya politike kugira ngo turebe ko haboneka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Roro tuvuyeyo dufite ishema ry’uko nibura hari amahoro kuko M23 yiyemeje guhagarika imirwano na Guverinoma ya Congo yemeye gusinya no gufatanya na M23 mu guhagarika imirwano”.
Ingabo za SAMIDRC zatangiye gutaha, aho igikorwa cyo gutaha kizarangirana n’uku kwezi. Nta ngabo n’imwe izaba ikibarizwa muri Congo (DRC) nyuma yuku kwezi.