USA: Trump yatangaje umusoro wi 100% kuri filime zatunganyirijwe hanze y’Amerika.

Trump yavuze ko filime zibangamiye umutekano w’igihugu, ahita asaba ikigo cy’ubucuruzi gutangira gusoresha izi filime. Abicishije ku rubuga rwe”trust” yavuze ko Amerika izashyiraho umusoro wi 100% kuri filime zose zatunganyirijwe ku butaka butari ubw’Amerika. Trump yasobanuye ko uyu musoro yawushyizeho mu rwego rwo kurokora uruganda rwa filime muri America rwari rugeze mu mwobo. Abinyujije muri…

Soma inkuru yose

“Igihe cyo kwiyunga n’Ububiligi ntikiragera” Minister NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, aherutse kugirira uruzinduko mu bihugu byo mu karere birimo Uganda, u Burundi na RDC. Ubwo yari muri Uganda yagiranye ibiganiro na…

Soma inkuru yose

“U Rwanda rushobora kwakira abarikunywe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika” Amagambo ya Minister NDUHUNGIREHE.

Ni ingingo yagarutsweho kuri iki Cyumweru mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwinjiye mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugamije gukomeza gutanga amahirwe mu gukemura ikibazo cy’abimukira. Ati “Ayo makuru niyo turi mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, murabizi ko na mbere twari mu…

Soma inkuru yose

Nyuma yo gukubitwa inshuro na M23/AFC, Ingabo z’Afurika y’epfo zishimiye umusaruro zakuye muri Congo (DRC).

Mu ntambara Congo (DRC) yari ihanganyemo na M23/AFC yahuruje ingabo z’amahanga kugira ngo ziyifashe kurwana uru rugamba. Kwikubitiro Congo yiyambaje ingabo z’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Gusa budakeye kabiri, ubuyobozi bwa Congo (DRC) bwahise bwirukana izi ngabo za (EAC) ku butaka bwazo. Ntibyarangiriye aho kuko yahise yirukanyira muri SADEC. Mu 2023 izi ngabo za SADEC zari mu…

Soma inkuru yose

FCC yasabye abaturage ba Congo kurwanirira Joseph Kabila.

Ubwo Joseph Kabila aherutse gusura Goma, leta ya Congo yatangiye gushaka impamvu kuri uyu wahoze ari perizida wa Congo. Ubu ikigezweho ni uko ari gushijwa kugambanira igihugu ndetse no kuyobora M23/AFC. Minisiter w’ubutabera Matamba aherutse gusaba ko Kabila yakamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe, Perizida wa Sena Michel Sama Lukonde yahise atangaza ko iki kifuzo cya…

Soma inkuru yose

Donald Trump ashobora gufatira ibindi bihano bishya Uburusiya.

Amakuru avuga ko ibihano bishya by’ubukungu bizaba bikakaye cyane, bikazibasira ibigo bikora mu bijyanye n’ingufu, cyane cyane ibicuruza gaz na peteroli ku isoko mpuzamahanga, birimo n’ikigo cya Leta kizwi nka Gazprom. Ku rundi ruhande, bivugwa ko banki nyinshi zirimo n’izari zarahawe umwihariko ntizishyirirweho ibihano by’ubukungu, nazo zizagirwaho ingaruka. Amakuru avuga ko ibi bihano bishingiye ku…

Soma inkuru yose

Abangavu bashobora kwemerewa Kuboneza urabyaro bitabye ngombwa ko baherekezwa n’ababyeyi.

Imiryango itari iya Leta yabwiye Abadepite ko kwemerera abangavu gukoresha serivisi zo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi bifite inyungu nyinshi mu kwita ku buzima bw’imyororokere. Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Mutwe w’Abadepite yakomezaga gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi. Ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kuzamura guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro bidasabye ko…

Soma inkuru yose

Musanze: Umugore bamwishe bamutemye mu ijosi.

AKIMANAZANYE Vesitine wari utuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, yasanzwe ku muhanda kuri uyu wa 03-Gicurasi-2025 yitabye Imana. Uyu AKIMANIZANYE apfuye afite imyaka 51. Abaturanyi banyakwigendera batangaje ko batunguwe no kubyuka bagasanga uyu mucecuru aryamye ku muhanda afite ibikomere mu ijosi, abaturage barakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi. Uyu mucecuru…

Soma inkuru yose

Telephone za iPhone zikorerwa mu Bushinwa ntizizongera gucuruzwa ku isoko ry’America.

Bitewe n’umwanzuro Donald Trump aherutse gufata wo kongerera umusoro ibicuruzwa biva mu Bushinwa, byatumye uruganda rukora telephone za iPhone rutangaza ko rutazongera gucuruza izi telephone ku isoko ry’America. Apple isanzwe ifite inganda nyinshi mu bihugu bitandukanye byo ku Isi harimo n’Ubushinwa, umuyobozi wa Apple Tim yatangaje ko uru ruganda ruri kureba uko inganda zayo ziri…

Soma inkuru yose

Ntibamenye uko M23 yageze muri Goma, umwe mu barwanyi ba FARDC na FDRL avuga uko bakubiswe inshuro.

UKWISHAKA Saddam yagaragaje ko batigize bamenya uko M23 yageze muri Goma, yatangaje ko ifatwa ry’umugi wa Goma ryagaragayemo amayeri n’imbaraga bidasazwe. Ibi akaba ari byo byatamye M23 ibasha gutsinda ingabo zari zaturutse imihanda yose zije kurwanirira Congo (DRC). Abasirikare ba FARDC na FDRL bahinze umushyitsi bamwe bahitamo kumanika amaboko, Saddam yagize ati: “Intambara yo gufata…

Soma inkuru yose

Rwanda: Hagiye gutorwa itegeko ryo gutera abantu intanga no gutwitira undi muntu..

Abadepite bari kujya impaka ku mushinga w’itegeko riteganya kuzashyiraho serivise zo kororoka hakoreshwejwe Ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi muntu. Ikibazo k’ingutu kiri kwibazwa ni uburyo intanga zizajya zikusanywa, kuko bishobora gutera kubura ubuntu bamwe bakabikora nk’ubucuruzi. Abantu 2 bashakanye byemewe n’amategeko bakabura urubyaro ni bo bakemererwa iyi service igihe iri tegeko ryaba ryemejwe. Abandi bari…

Soma inkuru yose

Dore abagwizatungo muri 2025, umunyamerika Elon Musk aracyayoboje inkoni y’icyuma.

Mu gihe bamwe barwana no kubona ibyo kurya ku manywa na n’ijoro, abandi bararwana no kuyobora urutonde rw’abadamareye ku Isi ya Rurema. Ikinyamakuru Forbes kizobereye mu gutara inkuru z’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakimaze batunze akayabo muri 2025, uru rutonde ruyobowe n’umuherwe Elon musk ufite mu biganza ikigo cya X cyahozwe kitwa Twitter. Dore uko bakurikirana:…

Soma inkuru yose

Ubwongereza bwohereje intumwa yabwo mu Rwanda

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda hagamijwe gushimangira no kurushaho kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’u Bwongereza. Nk’uko byatangajwe n’Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Sadler azaza avuye mu ruzinduko yagiriye muri Uganda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

Soma inkuru yose

Igihugu cya Chile kibasiwe n’umutingito, Leta yabwiye abaturage ko bagomba guhunga ikindi kiza cya Tsunami gishobora kwibasira iki gihugu.

Umutingito wo ku gipimo cya 7.4 wibasiye igihugu cya Chile, ni umutingito wahereye mu majyepfo y’iki gihugu ku mupaka gihuriyeho na Argentina. Perezida wa Chile Gabriel Boric yategetse abaturage guhunga vuba na bwagu bataragerwaho n’ikindi kiza kizakurikira uyu mutingito (Tsunami). Abicishije ku rubuga rwe rwa X perezida wa Chile yagize ati: “Turasaba abantu bose batuye…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kujya rutunganya amabuye acukurwa muri Congo (DRC).

Ni ibiganiro bimaze iminsi biba hagati y’u Rwanda na Congo, aho abaminisitire bombi bahurira muri America (USA) bakaganira uko haradurwa ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu. Amakuru ya hafi avuga ko u Rwanda na Congo bigiye gusinyana amasezerano y’amahoro nyuma bikanasinyana andi y’ubukungu na America. Ni amasezerano akubiyemo ingingo nyinshi, twavugamo ayo kubaka urugomero rw’amashanyarazi,…

Soma inkuru yose

Ubumenyi abanyeshuri bahabwa ntibwatuma babona akazi, MIFOTRA irashaka ko system y’imyigishirize ihinduka.

Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi ba Leta, (MIFOTRA) yagaragaje ko hari kwigwa uburyo abanyeshuri bakwiga ariko bakongererwa ubushobozi ku buryo ubumenyi bahabwa bujyanishwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo. Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025, ubwo u Rwanda rwizihazaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo  ku nsangayamatsiko igira iti: ”Ihangwa ry’umurimo intego dusangiye.” Minisitiri wa MIFOTRA, Amb. Christine Nkulikiyinka yagaragaje…

Soma inkuru yose