Inkura 70 zivuye muri Afurika y’Epfo zigiye kuzanwa muri parike y’Akagera

Pariki y’Igihugu y’Akagera irateganya kwakira inkura 70 ziturutse muri Afurika y’Epfo, mu gikorwa kinini cyo kwimura inyamaswa kizaba kibaye ku nshuro ya mbere gifite umubare munini w’inyamaswa zinjizwa icya rimwe mu Rwanda Izi nkura zishobora kugira ibiro bishobora kugera kuri toni ebyiri, zikazakora urugendo rwa kirometero 3,400 zigana mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Mu itangazo abashinzwe…

Soma inkuru yose

Uruganda rutunganya urumogi rugeze kuri 83%

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ibikorwa remezo by’icyiciro cya mbere cyo gutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi bimaze kugerwaho ku kigero cya 83%. Urwo rwego ruherutse kubibwira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo rwasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingongo y’imari ya 2024/2025. Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB Joseph Cedrick Nsengiyumva, yagize ati: “Imirimo imaze kugerwaho ku…

Soma inkuru yose

Musanze: Abagabo 2 bari gukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 55

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze burimo gukurikirana abagabo babiri bakekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umukecuru w’imyaka 55, bamutemesheje umuhoro ndetse bakanamuca ukuboko. Ubu bwicanyi bukaba bwarabaye ku wa 29 Mata 2025 mu Mudugudu wa Nyakazenga, Akagari ka Rutenderi, Umurenge wa Mugunga, mu Karere ka Gakenke. Nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha, nyakwigendera yari yagiye mu murima we…

Soma inkuru yose

Munyakazi Sadate : Nigeze gukena kugera ku rwego ngurisha intebe zo mu nzu

Umunyemari akaba n’umuherwe Munyakazi Sadate yatangaje ko hari ibihe bibi yagize mu buzima bwe kugera ku rwego yakennye bikaba ngombwa ko agurisha intebe zo mu nzu kugirango abashe kuba yabona amafaranga. Ibi Munyakazi Sadate yabigarutseho mu kiganiro kihariye aheruka kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Muri iiki kiganiro yagarutse kuri byinshi abantu batazi cyangwa bajya bibeshyaho ku buzima…

Soma inkuru yose

Dore ibyiza byo kurarana amasogisi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurara wambaye amasogisi byongerera umuntu amahirwe yo gusinzira vuba ugereranyije n’umuntu uryamye atayambaye, ndetse bikanongera igihe umuntu amara asinziriye. Inzobere mu kuvura indwara zo mu mutwe zishingiye ku bitotsi mu bitaro bya Cleverland, yashimangiye ko kwambara amasogisi ugiye kuryama bituma umubiri ugira ubushyuhe ibitotsi bikihuta kuza. Asobanura ko mu masaha y’amanywa umubiri…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

Chris Eazy yashimiye Diez Dola

Abinyujije mu ndirimbo “Folomiana” Chris Eazy yashimiye umuhanzi Diez Dola uri mu bagezweho muri iki gihe, iyi ni indirimbo yahuriyemo aba star bafite amazina akomeye mu Rwanda aribo Chris Eazy, The Ben ukunze kwiyita Tiger na Kevin Kade. Iyi ni indirimbo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, imaze kugira abarenga 100K bamaze kuyireba ku rubuga…

Soma inkuru yose

Nyagatare: Aborozi barasaba kwemererwa kwitumiriza intanga

Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bifuza koroherezwa kwitumiriza hanze intanga z’amatungo, kuko kenshi hari igihe bibagora kuzibona bitewe n’uko zitumizwa na RAB gusa, bigatuma rimwe na rimwe batazibonera igihe bazishakiye. Umworozi mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Karushuga, Maridadi Peter, avuga ko yatangiye ubworozi mu mwaka wa 2015, yorora bisanzwe inka…

Soma inkuru yose

Koreya y’Epfo: Abayobozi barashinjwa uburangare kubera indege yahitanye abantu 179

Bamwe mu bagize imiryango y’abaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo abantu 179 bajyanye mu nkiko 15 barimo Minisitiri w’Ubwikorezi wa Koreya Y’Epfo, Park Sang-woo, n’Umuyobozi wa Jeju Air, Kim E-bae, babashinja uburangare.  Bavuga ko uburangare bw’abo bayobozi bwatumye benshi bahasiga ubuzima ndetse abatanze ikirego barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo mpanuka yahitanye abantu 179 mu bantu 181…

Soma inkuru yose

M23/AFC ikomeje guhiga abahungabanya umutekano i Goma

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze iminsi bagaragara ku ngo z’abaturage mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma, bashakisha abahungabanya umutekano wawo ndetse n’abandi babitse intwaro. Ni ibikorwa byakangaranyije abaturage bamwe na bamwe, cyane cyane abacumbikiye abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ingabo za RDC zahunze ndetse n’imitwe ya Wazalendo. Hari…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa imikorere y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi

N’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, gifite ibiyaga, inzuzi n’imigezi biri hirya no hino, bigizwe n’amazi yifashishwa mu buryo butandukanye burimo ingendo, uburobyi, ubukerarugendo, ubushakashatsi n’ibindi, bikenera ingamba zihoraho kugira ngo bikorwe mu ituze n’umutekano.  Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) gitangaza ko ubuso bw’igihugu bungana na kilometero…

Soma inkuru yose

U Rwanda na Guinea bemeranyije kongera ubufatanye mu ishoramari

U Rwanda n’igihugu cya Guinea bashyize umukono ku masezerano agamije kuzamura ubufatanye mu rwego rw’ishoramari. Amasezerano yasinywe na Jean-Guy K. Afrika, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’lgihugu rw’Iterambere (RDB), na Oliano Diana Kouyate, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyigenga gishinzwe guteza imbere ishoramari muri Guinea. Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, RDB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yahoze…

Soma inkuru yose

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Abashoramari bo muri Hongiriya bagaragarijwe amahirwe menshi y’ishoramari ari mu Rwanda. Ni amakuru bahawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb Nduhungirehe Jean Patrick na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Mukazayire Nelly. Babagaragarije ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe menshi y’ishoramari ndetse abyara inyungu nyinshi ku bashoramari. Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi…

Soma inkuru yose

Kirehe: Miliyoni 4.2$ nizo ziri guhabwa abaturage

U Rwanda ruri kubakira inzu abaturage batuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba, izi ni inzu zizahabwa abangiririjwe n’iyubakwa ry’urugomero rutanga amashanyarazi mu bihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n’u Burundi. Uyu ni umushinga uriguterwa inkunga na Banki y’Isi binyuze mu mushinga wa Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Programe binyuze na none mu mushinga…

Soma inkuru yose

APR FC yaseshe amasezero n’uwari umutoza wayo Darko Novic

Ikipe y’ingabo z’igihugu, yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Darko Nović, n’abamwungirije. Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’uko aba batoza batagaragaye mu myitozo y’ikipe yabereye i Shyorongi, aho basimbuwe n’abatoza baturutse muri Intare FC – ishami ry’abatoza n’abakinnyi bato rya APR FC – barimo Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana…

Soma inkuru yose

The Ben agiye guhurira ku rubyiniro na Green P

Nyuma y’iminsi 137 yari ishize badahurira ku rubyiniro, umuraperi Green P yatangaje ko agiye kongera gutaramana n’umuvandimwe we The Ben mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera i Kampala muri Uganda, kikaba kigamije kumenyekanisha Album nshya yise ‘Plenty Love’. Ni inkuru yagaragaje amarangamutima menshi mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, bitewe n’uburyo ubusabane bwabo bwagiye bugaragarira benshi mu ndirimbo,…

Soma inkuru yose