Umuhanzi Niyobosco yagaragaje ko agiye gusohora indirimbo.

Umuhanzi Niyobosco agiye gusohora indirimbo nshya. Umuhanzi NIYOKWIZERWA Bosco uzwi nka NIYOBOSCO wari umaze igihe adasohora indirimbo yagaragaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa “Daddy God”. Amaashusho yasangije abamukurikirana ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaramo we n’umunyarwenya  umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda hafi ya bose Dr.Nsabi, uyu Dr Nsabi agaragara arikuroga Niyobosco ariko aka…

Soma inkuru yose

APR FC yanganyije na Etincelles inanirwa kwisubiza umwanya wa mbere

APR FC yanganyije na Etincelles FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona, inanirwa kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2025, kuri Kigali Pele Stadium. APR FC yagiye gukina isabwa gutsinda ngo yisubize umwanya wa mbere kuko yarushwaga amanota abiri…

Soma inkuru yose

“Nabaye mayibobo muri Tanzania” Amagambo ya Evariste NDAYISHIMIYE.

Perezida Evariste NDAYISHIMIYE yatangaje ko yabaye mayibobo ndetse akaniba mudasobwa muri Ambasade y’u Burundi yari iherereye muri Tanzania. Abinyujije mu kiganiro yakoranye n’umuyoboro wa youtube witwa “Intumwa” Evarisite NDAYISHIMIYE yagaragaje ubuzima bugoye yanyuzemo ubwo yari yoherejwe nk’intumwa yo ku ganira na Leopard NYANGOMA wabarizwaga mu nyeshyamba rya CNDD-FDD. NDAYISHIMIYE avuga ko yageze Tanzania akananirwa kumvikana…

Soma inkuru yose

Burundi: Ambasade y’u Buholande igiye gufungwa mu gihugu cy’u Burundi.

U Buholandi bwatangaje ko bugiye gufunga Ambasade yabwo mu bihugu bitandukanye harimo n’u Burundi. Ibi byatagajwe na Caspar Veldkamp, uyu ni minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’u Buholandi. Ibi yabivuze mu ibaruwa yandikiye inteko nshingamategeko, ambasade zigera muri 5 nizo zizafungwa. Mu ibaruwa yagize ati: “Mfite gahunda yo gufunga Ambasade eshanu ndetse n’ibiro bihagarariye inyungu…

Soma inkuru yose

Rayon Sports yaburijwemo imbere ya Mukura Victory Sport itegekwa gusubira i Huye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatesheje agaciro ubujurire bw’ikipe ya Rayon Sports ryemeza ko igomba gusubira i Huye gukina na Mukura Victory Sport. Nyuma yaho umukino wa kimwe cya kabiri wahuje Rayon Sports na Mukura ku itariki 15 mata wahagaraye ku munota wa 27 utarangiye Kubera ikibazo kibura ry’urumuri kuri Sitade ya Huye, byateje…

Soma inkuru yose

R.I.P!! KILIMOBENECYO Alphonse yitabye Imana.

Umunyarwanda wahanze ibirango byinshi dukoresha mu gihugu cyacu cy’u Rwanda yamaze kwitaba Imana azize uburwayi. Uyu KILIMOBENECYO Alphonse yagize urahare mu guhanga ibendera ry’u Rwanda, Ikirangontego cy’u Rwanda ndetse n’inoti ya 5,000 Frw. Inkuru y’urupfu rwe yasakaye ku wa 19 Mata 2025,yitabye Imana afite imyaka 66.Umwe mubo bakoranye BIRASA Bernard yatangaje ko asize umurage mwiza!

Soma inkuru yose

Twaganiriye na Alex, wa mwana uririmba Tenoro! Ku myaka 8 arifuza kuba Padiri.

Ku wa 18 Mata 2025, nibwo amashusho y’uwitwa NSHIMIYIMANA Alexis, Umwana ifite imyaka umunani (8), utuye mu karere ka Burera, mu murenge wa Gitovu, akagari ka Runoga, umudugudu wa Kiraho yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga atangajwe n’uwitwa “M.Jean de Paix”. Uyu mwana yagaragaye afite ishyaka ryo kuririmba indirimbo yitwa “Mariya ni umubyeyi”. Nka Gate of Wise twifuje…

Soma inkuru yose

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika yavugurujwe n’urukiko rukuru.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahagaritse by’agateganyo ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump cyo kwirukana abimukira baturutse muri Venezuela. Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwategetse ko Leta itazakomeza kwirukana abimukira bari bafunzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka, kugeza igihe hazasohokera umwanzuro mushya. Iyi ngingo yafashwe ku itariki ya 17…

Soma inkuru yose

Diamond ni umwe mubitabiriye ubukwe bwa Juma Jux.

Umuhanzi Diamond abicishije kur’ubuga rwe rwa Instagram yagaragaje ko yishimiye kwitabira ubukwe bw’umuhanzi Juma Jux bakoranye indirimbo ebyiri. Juma jux yakoranye ubukwe n’umukobwa witwa Priscilla Ajoke Ojo, ubu ni ubukwe bwababaye ku wa 17 Mata 2025. Bwabaye mu bice bibiri, ubwa mbere bwabereye muri Tanzania naho igice cya kabiri kirimo gusezerana mu idini ya Islam…

Soma inkuru yose

Umuvugizi wa M23 yaciye amarenga ku kuba bagiye gufatanya na Kabila

Umutwe wa M23 watangaje ko ubizi ko Joseph Kabil bazi ko yageze i Goma kandi ko ntakibazo babibonamo. Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wemeje ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu yamaze kugera mu mujyi wa Goma, nyuma y’igihe gito avuze ko agiye gusubira mu gihugu binyuze mu…

Soma inkuru yose

Umwana washimishije abantu! Udushya turikuranga pasika 2025.

Ku wa 20 Mata 2025, ni bwo abemera Yesu/Yezu kirisitu (Christ ) bazibuka urupfu ndetse n’izuka ry’umukiza Yesu/Yezu. Mugihe bitegura kwibuka izuka rya Yesu/ Yezu hari udushya twagiye tugaragara dusa naho tutazibagirana. Muri iyi nkuru twagukusanyirije utwo dushya. 1) Umwana wagaragaye aririmba mu buryo budasabzwe. Uyu mwana uririmba muri Chorale “Peur Cantores Mutungu”. Uyu mwana…

Soma inkuru yose

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal baturutse hirya no hino muri Afurika

Minisitiri Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal baturutse hirya no hino muri Afurika Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abafana ba Arsenal yo mu Bwongereza baturutse hirya no hino muri Afurika aho bitabiriye Iserukiramuco rizwi nka Arsenal Africa Fans Festival 2025. Iri serukiramuco ry’iminsi itatu, ribereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri,…

Soma inkuru yose

Ibintu 5 bigaragaza ko uri umuhanga.

Rimwe na rimwe biragorana gupima ubuhanga bw’ umuntu, benshi dutekereza ko ubuhanga bw’ umuntu bupimirwa ku kizamini ariko siko biri rwose! Nusoma iyi nkuru uraza kuyirangiza wamaze kumenya ibimenyetso bikwereka ko umuntu ari umuhanga. Reka dutangire: 1) Ahorana amashyushyu yo kwiga. Umuhanga ntabwo arangwa n’ubumenyi ahubwo arangwa n’amashyushyu ahorana yo gushaka ubumenyi bushya.Muri kamere y’abahanga…

Soma inkuru yose

Filime 5 wareba mu gihe wizihiza pasika.

Mu mpera z’icyumweru, tuba dushaka kuruhuka ndetse tukaniyibagiza imvune twagize mu minsi isanzwe. Benshi dukunze kureba filime, tugasoka ndetse tugakora n’ibindi. Niyo mpamvu naguteguriye filime 5 ushobora kureba muri iyi weekend ariko na none zijyanye n’ibihe turimo bya pasika. 1, The passion of the Christ. Iyi ni filime yasohotse mu 2004, igaragaza ubuzima bwa Yesu…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Abdel Fattah wa Misiri

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Abdel Fattah wa Misiri Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, cyibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’u Rwanda na Misiri.  Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Misiri,Amb Mohamed El-Shenawy, yatangaje ko iki kiganiro cyabaye ku wa 17 Mata 2025, aho abakuru b’ibihugu byombi…

Soma inkuru yose

Umuhanda Nyaruvumu-Gituku witezweho guhindura ubuzima bwa benshi

Abatuye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma n’uwa Kabare mu Karere Kayonza, bishimiye kuba bagiye guhabwa umuhanda babona nk’igisubizo mu koroshya ubuhahirane n’ibindi bice bigize utwo turere. Uyu muhanda w’itaka wa kilometer 9, uzahyura Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku, kuri ubu watangiye kubakwa. Abaturage baganiriye na RBA bavuze ko uyu muhanda uje ari igisubizo mu koroshya ubuhahirane…

Soma inkuru yose

Nyanza: Abasore 15 bakekwagaho kujya mu mitwe y’iterabwoba babonetse.

Ubuyobozi bwa karere ka Nyanza buratanga ihumure ku baturage b’aka karere, ibi bikozwe nyuma y’ubwoba abaturage bari bafite nyuma yo kumva ko hari hari umuntu waje agatawara Abasore 15 avuga ko agiye kubaha akazi, ariko abaturage bo bakaba bavuga ko bumvise ko aba basore bafatiwe muri Nyungwe bagiye mu mitwe y’iterabwoba, ariko ubuyobozi bwabiteye utwatsi….

Soma inkuru yose

Musanze: Arakekwaho kwica umugabo we maze akiyahura

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 yasize amarira n’imiborogo mu banana be n’abaturanyi b’umuryango we bazindukiye ku nkuru y’inshamugongo, aho bikekwa ko yivuganye umugabo we witwa Hagenimana Innocent maze na we akiyahura. Mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, habaye igikorwa cy’ubwicanyi bwagize…

Soma inkuru yose

Google Docs ubu ifite ubushobozi bwo guhindura inyandiko ikayishyira mu majwi

Ikigo Google cyahaye porogaramu ya ‘Google Docs’ uburyo buhindura inyandiko amajwi, bikozwe na porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ya Gemini. Niba uri kwandika ibintu runaka ariko ugashaka kubyumva ukoresheje ijwi, aho gufata umwanya ujya kubisoma, hari aho uzajya ukanda kuri ‘Google Doc’ uri kwandikiraho, ibyo wanditse bihindukemo ijwi. Google kandi yashyizeho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha…

Soma inkuru yose