Inzu ndangamurage ya Louvre Museum iri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yahagaritse imirimo kuri iki Cyumweru nyuma y’uko habaye ubujura bwateje impagarara, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco w’u Bufaransa, Rachida Dati.
Abinyujije ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Minisitiri Dati yavuze ko ubwo bujura bwabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ariko nta muntu wakomeretse, ndetse inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’ababigizemo uruhare.
Ubuyobozi bwa Louvre nabwo bwemeje ko bwafunze inzu “kubera impamvu zidasanzwe”, ariko ntibwatanga ibisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa ku byibwe.
Louvre izwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera kubika ibihangano by’ubugeni n’umuco by’ikirenga, birimo La Joconde (Mona Lisa) ya Leonardo da Vinci, La Victoire de Samothrace, n’ibindi bihangano ndengakamere byanditse amateka y’ubuhanzi bw’u Burayi.
Kugeza ubu, Polisi y’u Bufaransa iri gukora iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyibwe, uburyo abajura bateguye icyo gikorwa n’uko binjiye muri iyi nzu ifite uburinzi bukomeye cyane. Ubuyobozi bwa Louvre bwavuze ko burimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibikorwa by’iyi nzu bisubukurwe mu mutekano usesuye mu minsi mike iri imbere.
Louvre iherereye mu mutima wa Paris, ikaba ifite amateka akomeye kuva mu kinyejana cya 12 ubwo Umwami Philippe Auguste yayubakishaga nk’ikigo cy’ingabo cyo kurinda umurwa wa Paris. Mu kinyejana cya 16, yahinduwe ingoro y’abami, mbere y’uko mu 1793, nyuma y’ihirikwa ry’ubwami, ihindurwa inzu ndangamurage igizwe n’ibihangano by’ubugeni n’inyandiko z’amateka zafatwaga nk’umutungo w’igihugu.
Ubu, Louvre ni inzu ndangamurage isurwa cyane ku Isi, isurwa n’abarenga miliyoni 9 buri mwaka, igakomeza kuba ikimenyetso gikomeye cy’ubuhanzi, amateka n’umuco w’u Bufaransa.




















