Paul Biya w’imyaka 92 yatorewe manda nshya, akomeza kuba Perezida ukuze ku Isi

Yisangize abandi

Paul Biya, Umukuru w’Igihugu cya Cameroun w’imyaka 92, yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora iki gihugu, akomeza kuba Perezida ukuze kurusha abandi bose ku Isi.

Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga ka Cameroun kemeje ko Biya yatsinze amatora n’amajwi 53,66%, mu gihe Issa Tchrioma Bakary wakurikiyeho yabonye 35,19%.

Aya majwi yatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, akurikirwa n’ibyishimo ku ruhande rw’ishyaka rye, Rassemblement Démocratique du Peuple Camerounais (RDPC), ndetse n’impaka zaturutse ku bakomeje kunenga uburyo amatora yabayemo.

Biya amaze igihe ashyirwaho igitutu n’abatavuga rumwe na we basaba ko yegura, ariko mu gihe yiyamamazaga yavuze ko “ibyiza biri imbere,” ashimangira ko agifite ubushobozi bwo gukomeza kuyobora igihugu.

Paul Biya yagiye ku butegetsi mu 1982, bivuze ko manda ye nshya y’imyaka irindwi izarangira amaze imyaka 50 ayobora Cameroun.
Mu gihe izaba irangiye mu 2032, azaba afite hafi imyaka 100, bikamugira umwe mu bategetsi b’ibihe byose bayoboye igihugu igihe kirekire kandi bakuze kurusha abandi ku Isi.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *