Perezida Macron yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa vuba

Yisangize abandi

Paris – Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko ikibuga mpuzamahanga cya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kizafungurwa mu minsi mike iri imbere, kugira ngo gifashe mu bikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abahuye n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Yabitangaje ku wa 30 Ukwakira 2025, mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ibera i Paris, yitabiriwe n’abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, AU, EU, ONU n’indi miryango mpuzamahanga.

Macron yavuze ko gufungura iki kibuga bizafasha kugeza imfashanyo n’imiti ku bahungiye mu bice byugarijwe n’intambara, cyane cyane abagore n’abana.

Yagize ati: “Mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo indege z’ubutabazi zijye zigwaho kabiri mu cyumweru. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC.”

Iki kibuga cyafunzwe mu mpera za Mutarama 2025 nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma, Leta ya RDC ikaburizamo ikoreshwa ryacyo kugeza ubu.

Mu nama yabereye i Paris, hakusanyijwe miliyari 1,5 z’Amayero (asaga miliyari 1,7$) azakoreshwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’intambara, mu gihe byagaragajwe ko muri miliyari 2,5$ zari zateganyijwe uyu mwaka, hamaze kuboneka 16% gusa.

Macron yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar gukomeza gushyigikira gahunda yo gufungura iki kibuga, kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bizagende neza.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, kuva muri Mutarama 2025, abantu miliyoni 2 bamaze guhunga imirwano mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe abarenga miliyoni 28 bafite ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa bihagije.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *