Perezida Ruto avuga ko aticuza gusaba Polisi kurasa abigaragambya mu kaguru

Yisangize abandi

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko atigeze na rimwe yicuza kuba yarasabye Polisi kurasa mu kaguru bamwe mu rubyiruko rwari mu myigaragambyo yamaganaga ubutegetsi bwe.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera cyasohotse ku wa 9 Ugushyingo 2025, aho yasobanuye ko amagambo ye atari agamije guhohotera abaturage, ahubwo yari mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abandi n’umutungo wabo.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Kenya yari yugarijwe n’imyigaragambyo izwi nka Saba Saba, iba buri mwaka mu rwego rwo gusaba Leta kubahiriza uburenganzira bwa rubanda no kunoza imiyoborere. Icyo gihe, Ruto yasabye Polisi gufata ingamba zikomeye ku bantu bangiza umutungo w’abandi, ababwira ati:
“Uwafatwa atwika ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa umutungo w’abandi, araswe mu kaguru ajyanwe mu bitaro, hanyuma azashyikirizwe inkiko. Ntimubice, ariko muzabavune amaguru.”

Perezida Ruto yavuze ko ibyo yavuze bihuye n’amategeko ya Kenya, asobanura ko Polisi ifite uburenganzira bwo gukoresha imbaraga igihe ubuzima bw’abantu buba bubangamiwe. Yongeyeho ko atigeze aha Polisi amabwiriza yo kurasa, ahubwo yashishikarije ko hakurikizwa amategeko mu kurinda abaturage n’imitungo yabo.

Imyigaragambyo ya Saba Saba ifite amateka muri Kenya kuko yatangiye ku wa 7 Nyakanga 1990, igamije gusaba demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi no kwamagana ubukene. Iyabaye muri 2025 yari ifite ubukana bukomeye kubera uko abaturage bari bamaze igihe banenga imikorere ya guverinoma ya Ruto.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *