Philippines yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera umuyaga wa Kalmaegi wishe abarenga 100

Yisangize abandi

Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yatangaje ibihe bidasanzwe kuva ku wa 6 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko umuyaga ukomeye wa Kalmaegi wibasiye igihugu, usiga abantu 114 bishwe n’abandi barenga 120 baburiwe irengero.

Uyu muyaga ukaze wibasiraga cyane intara za Cebu na Negros Occidental ku wa 5 Ugushyingo, washegeshe ibikorwa remezo byinshi ndetse uteza imyuzure n’imiyaga y’umuranduranzuzi.

Muri Cebu hiciwe abantu 71, abandi 65 baburirwa irengero, naho mu ntara ya Negros Occidental abarenga 60 baburiwe irengero. Abandi 69 barakomereka, harimo n’abasirikare batandatu baguye mu ndege yaguye mu ntara ya Agusan del Sur ubwo bari bajyanye ubufasha.

Ikigo gishinzwe kurengera abaturage cyatangaje ko uyu muyaga wagize ingaruka ku bantu basaga miliyoni ebyiri, aho abasaga ibihumbi 560 bimuwe mu ngo zabo, barimo 450.000 bajyanywe mu bigo by’inkomere.

Perezida Marcos Jr. yasabye inzego za Leta gukoresha byihutirwa umutungo wa Leta mu guhangana n’ingaruka z’ibiza, no gukumira abashobora guhisha ibiribwa cyangwa kuzamura ibiciro.

Inzego z’ibiza zatangaje ko undi muyaga mushya ushobora kugera ku gihugu mu cyumweru gitaha uturutse mu Nyanja ya Pacifique.

Philippines iri mu bihugu byibasirwa cyane n’ibiza ku Isi, kuko buri mwaka ihura n’imiyaga igera kuri 20 ndetse n’imitingito myinshi itera ibyangiritse bikomeye.


Yisangize abandi

One thought on “Philippines yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera umuyaga wa Kalmaegi wishe abarenga 100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *