Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diabètes, nyuma y’ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayifite ku Isi batazi ko bayirwaye.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford wo mu kigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington, bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2025. Bwerekanye ko 44% by’abafite Diabètes ku Isi batayimenya, kandi benshi muri bo bakiri bato. Ibi bivuze ko umuntu 1 muri 2 ufite Diabètes aba atabizi.
RBC yabivuze isaba Abanyarwanda kujya bipimisha kenshi, kuko kumenya indwara hakiri kare bituma ingaruka zayo zikomera zigabanuka.
Iki kigo gisobanura ko gutahura Diabètes hakiri kare bifasha kurinda ibibazo bikomeye bishobora kuyikurikira birimo indwara z’umutima, iz’impyiko, kwangirika kw’imyakura ndetse n’ibibazo byo kutabona neza.
Diabètes iterwa n’izamuka ry’isukari mu maraso riri hejuru y’ibisanzwe. Ishobora kuba irimo mu muryango cyangwa ikaba itewe n’imyitwarire y’ubuzima nk’imirire mibi, kutimenyera gukora siporo n’ibindi.
RBC ivuga ko kwirinda iyi ndwara birimo kurya indyo iboneye irimo imboga n’imbuto, gukora imyitozo buri munsi, kwirinda inzoga n’itabi no kubungabunga ibiro.
Ikongera gusaba buri wese kwisuzumisha kenshi kuko kubisanga kare bituma uwafashwe ahabwa ubuvuzi bwihuse kandi akagira ubuzima bwiza.
Ibimenyetso bikunze kugaragaza Diabètes birimo kunyara kenshi, inyota idasanzwe, kurya cyane, kumva umunaniro uhoraho, kureba nabi no kugabanya ibiro mu buryo budasobanutse.
Ubushtakashatsi bwa International Diabetes Federation (IDF) bwerekana ko mu 2050 abagera kuri miliyari 1,3 ku Isi bazaba bafite Diabètes. OMS yo yatangaje ko mu 2019 iyi ndwara yahitanye abantu miliyoni 1,5 ku Isi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, IDF yerekana ko mu 2021 abantu 4,5% bangana n’ibihumbi 297 bari bafite Diabètes.





















