Robert Francis Prevot watorewe kuba Papa ni muntu ki? Yahisemo izina Papa Leo XIV

Share this post

Na mbere yuko izina rye ritangarizwa ku ibaraza rya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, imbaga yari iri munsi yaryo yateraga hejuru mu Gitaliyani iti “Viva il Papa”, bivuze ngo ’Narambe Papa’.

 

Robert Francis Prevost, w’imyaka 69, abaye Papa wa 267 ndetse azaba azwi ku izina rya Léon XIV (Léon wa 14).

Ni we Munyamerika wa mbere ubaye Papa, nubwo afatwa cyane nka Karidinali wo muri Amerika y’Epfo kubera imyaka myinshi yamaze yogeza ivanjili muri Peru nk’umumisiyoneri.

Uyu wavukiye mu mujyi wa Chicago muri leta ya Illinois, ku itariki ya 14 Nzeri (9) mu mwaka wa 1955, kuri se Louis Marius Prevost ufite inkomoko mu Bufaransa no mu Butaliyani, na nyina Mildred Martínez ufite inkomoko muri Espanye, yari umuhungu w’umuhereza kuri alitari. Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1982.

Afite abavandimwe babiri, Louis Martín na John Joseph, nkuko urubuga rw’amakuru rwa Vatikani rubivuga.

Nubwo nyuma y’imyaka itatu yimukiye muri Peru, yasubiraga muri Amerika mu buryo buhoraho mu mujyi avukamo, nk’umushumba n’umukuru (umu ’supérieur’) wo mu muryango we wo muri Kiliziya Gatolika w’aba Saint-Augustin cyangwa ’Ordre des Augustins’.

Afite ubwenegihugu bwa Peru ndetse muri icyo gihugu yibukwanwa urukundo nk’umuntu wakoranye n’abantu bahejwe mu muryango mugari (sosiyete) ndetse yafashije mu gutuma abantu bo mu byiciro bitandukanye bashyikirana.

Yamaze imyaka 10 yogeza ivanjili muri paruwasi yaho ndetse ari n’umwarimu kuri seminari yo mu mujyi wa Trujillo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Peru.

 

Mu magambo ye ya mbere nka Papa, Léon XIV yavuganye urukundo ku wamubanjirije Francis.

Yagize ati: “Turacyumva mu matwi yacu ijwi ry’intege nkeya ariko buri gihe ry’ubutwari rya Papa Francis waduhaye umugisha.”

Yabwiye imbaga y’abantu bateraga hejuru mu byishimo ati: “Twunze ubumwe kandi dufatanyije n’Imana, mureke dutere intambwe turi hamwe.”

ry’urugaga ry’abakaridinali, ryemeza ko ashobora kuba abashyigikiye gacye ugereranyije na Francis.

Papa Léon XIV yagaragaje ko ashyigikiye itangazo rya Francis ryo kwemera guha umugisha ababana b’igitsina kimwe n’abandi babana mu “buryo budasanzwe”, nubwo Francis yongeyeho ko abasenyeri bagomba gufata icyemezo kuri ayo mabwiriza hashingiwe ku mico n’imiterere ya buri hantu.

Mu mwaka ushize, ubwo yavugaga ku ihindagurika ry’ikirere, Karidinali Prevost yavuze ko igihe kigeze cyo kuva “mu magambo tukajya mu bikorwa”.

Yasabye inyokomuntu kubaka “umubano wa magirirane” n’ibidukikije.

Yanavuze ku ngamba zifatika i Vatikani, zirimo nk’ishyirwaho ry’uburyo butanga amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba no gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Papa Léon XIV yashyigikiye icyemezo cya Papa Francis cyo kwemerera ku nshuro ya mbere abagore kujya mu rwego rushinzwe guhitamo no kugenzura abasenyeri.

Mu mwaka wa 2023, yabwiye urubuga rw’amakuru rwa Vatikani, ’Vatican News’, ati: “Inshuro nyinshi twabonye ko ibitekerezo byabo bikungahaye [ari ingirakamaro].”

Mu mwaka wa 2024, yabwiye ibiro ntaramakuru ’Catholic News Service’ by’inama y’abepisikopi gatolika muri Amerika ko kuba abagore bahari “bigira uruhare runini mu gikorwa cyo gushishoza mu gushaka abo twizeye ko ari abakandida beza cyane bo gukorera Kiliziya mu murimo w’ubwepisikopi”.
Ibitekerezo bya Papa Léon ni ibihe?

 


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *