RURA yasabye ko iterambere ry’igihugu rihuzwa n’iyongerwa ry’ibikorwaremezo by’itumanaho

Yisangize abandi

Umuyobozi Ushinzwe Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yavuze ko iterambere ryihuta cyane mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, rigomba kugendana n’izamuka ry’ibikorwaremezo by’itumanaho kugira ngo hirindwe ibibazo by’ihuzanzira.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Gahungu yagaragaje ko uko umujyi waguka ari ko hagomba kwiyongera iminara n’ibindi bikorwa bifasha mu gutanga ‘network’. Avuga ko hari aho usanga serivisi z’itumanaho zari zifite umutekano, ariko uko aho hatura abantu benshi n’inzu zigahinduka, bigatera ibibazo bishya.

Ati: “Ushobora gusanga ahantu hari network noneho nyuma y’amezi make ugasanga yahaburiwe, bitewe n’uko inyubako zishya zigera ku miyoboro bituma tugira ibyo duhindura cyangwa twimura.”

Gahungu yasobanuye ko kwiyongera kw’abaturage n’inyubako mu bice bitandukanye bya Kigali, nko mu Gatsata, Kicukiro, Gahanga, Kabuga, Masaka na Rwamagana, bisaba ko ibikorwaremezo bya ‘network’ na byo bivugururwa kugira ngo bitazasigara inyuma.

Yanavuze ko ahantu hakoraga umunara ushobora gukorera abantu 100, iyo haje guturwa n’abaturage ibihumbi bibiri bisaba kongera ubushobozi no gushaka ibisubizo bishya.

Yemeje ko ikibazo cy’itumanaho kidahagije muri Kigali giterwa ahanini n’ihinduka ryihuse ry’imijyi, ariko ko hari gukorwa ibishoboka byose mu gukemura ibi bibazo. Yavuze ko hari imishinga iri gukorwa mu bice bya Gasogi, Mageragere na Masaka, aho iminara mishya iri kongerwa kugira ngo hongerwe ubushobozi bw’itumanaho.

Ati: “Imijyi irahinduka, natwe tugomba guhinduka. Ibyuho biri ahantu nk’aho twabibonye, turimo kubikemura vuba kugira ngo abaturage babone serivisi zihamye kandi zijyanye n’umuvuduko w’iterambere.”


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *