Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye amavugurura agamije kuwufasha gusohoza inshingano zawo, cyane cyane mu gutuma Afurika ihabwa umwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano, kuko ari ho higanjemo ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro.
Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 80 ya Loni yabaye ku wa 25 Nzeri 2025.
Ubu Kanama gashinzwe Umutekano ka Loni kagizwe n’ibihugu 15, aho bitanu (u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, Amerika n’u Bwongereza) bifite imyanya ihoraho, mu gihe ibindi 10 bitorerwa manda y’imyaka ibiri. Kugeza ubu, hari ibihugu 50 bya Loni bitari byabona amahirwe yo kwicara muri aka kanama.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko mu myaka 80 ishize Loni imaze ishinzwe hari byinshi byagezweho, ariko hakomeje kugaragara imbogamizi zishingiye ku bukungu n’uko ibice bimwe by’Isi bidahabwa ijambo. Yagize ati: “Ni yo mpamvu u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amavugurura mu Kanama k’Umutekano. Abagize aka kanama ntabwo bijyanye n’ukuri k’ibihe turimo. Afurika, ifite abaturage barenga miliyari 1,2, kandi ibikorwa byinshi akanama kigaho biba ku mugabane wayo, ntikwiye guhezwa mu bafite imyanya ihoraho.”
Kuri ubu, mu butumwa 11 bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi, bitanu biri muri Afurika: MINUSCA (Centrafrique), MONUSCO (RDC), UNMISS (Sudani y’Epfo), UNISFA (Abyei) na MINURSO (Western Sahara).
No muri 2024, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yari yaragaragaje ko Afurika ikwiye kugira amajwi ahoraho mu Kanama k’Umutekano, kuko ari umugabane utuwe cyane kandi uhoramo intambara zishingiye ku mutungo kamere. Yavuze ko bidakwiye ko ijwi ry’abarenga miliyari imwe ridahabwa agaciro mu rwego rwa mbere ku Isi rushinzwe amahoro n’umutekano.
Kugeza muri Gicurasi 2025, abasirikare barenga ibihumbi 68 bakomoka mu bihugu 112 bari mu butumwa bwo kugarura amahoro ku Isi, aho 40% muri bo bakomoka muri Afurika. Muri uwo mwaka kandi, Nepal, u Rwanda na Bangladesh ni byo byari bifite umubare munini w’abasirikare, abapolisi n’abasivili bitabiriye ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.