U Rwanda ruritegura guteza imbere umutekano w’ikoranabuhanga binyuze mu mishinga irimo Ikigo Mpuzamahanga cyigisha ibyerekeye kurinda ibitero byo kuri murandasi (Cyber Academy) n’ihindurwa rya Rwanda Coding Academy (RCA) ikaba Kaminuza.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ibi ubwo yitabiraga inama y’iminsi ibiri ibera i Kigali, igamije kurebera hamwe uko Afurika yakorana mu gucunga neza umutekano w’ikoranabuhanga. Iyo nama kandi yatangije ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gukangurira abantu kuzirikana umutekano wo kuri murandasi, bikorwa mu Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga (NCSA).
Minisitiri Ingabire yavuze ko Cyber Academy, yatangijwe ku wa 2 Ukwakira 2025, izaba igicumbi cy’amasomo ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga mu Rwanda no mu karere. Biteganyijwe ko buri mwaka izajya ihugura abarenga 200, harimo n’abari n’abategarugori barenga 30%.
Yagize ati: “Mu kwimakaza umutekano w’ikoranabuhanga tugomba kwita ku kongera ubumenyi, guhanga ibishya no kurinda ibyo dufite. Iki kigo gifunguriye Abanyafurika bose ni intambwe ikomeye mu kongera abahanga muri uru rwego.”
U Rwanda kandi rurateganya kuzamura Rwanda Coding Academy ikaba Kaminuza yibanda ku bijyanye n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) n’umutekano w’ikoranabuhanga. RCA, yatangiye mu 2019 mu Karere ka Nyabihu, yihaye intego yo gutegura urubyiruko rushoboye gukora porogaramu za mudasobwa, rukagabanya isoko ry’Abanyamahanga bakoraga uwo murimo.
Iri shuri rifite porogaramu y’imyaka itatu irimo amasomo ya software engineering, cyber security, n’amasomo y’embedded systems. Kuva ryatangira, rimaze gusohora abanyeshuri 117 bo mu byiciro bya mbere, naho mu mwaka wa 2024/2025 hasoje abandi barenga 110 bafite ubumenyi bugezweho ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri Ingabire yavuze ko iri hame rihuzwa no guhangana n’ibibazo byiyongera mu byaha by’ikoranabuhanga, yibutsa ko nubwo ikoranabuhanga rizana amahirwe, rizanira ibihugu n’ibibazo bikomeye bikwiye gucungirwa hafi.
Yagarutse kuri Raporo ya Interpol ya 2025, igaragaza ko 30% by’ibyaha byagaragaye muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bifitanye isano n’ikoranabuhanga, kandi ko umugabane wahombye arenga miliyari 3 z’amadolari hagati ya 2019 na 2025. Afurika ishora hagati ya miliyari 3 na 10$ buri mwaka mu guhangana n’ibyo byaha, mu gihe ku isi yose ikiguzi cyo kubikumira gishobora kugera kuri miliyari ibihumbi 10$.
Ingabire yagize ati: “Ibyaha by’ikoranabuhanga byadutwaye miliyari nyinshi. Nta gihugu gishobora kubirwanya cyonyine kuko ibi byaha ntibifite imipaka. Tugomba gufatanya nk’Umugabane.”
Yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu gushyiraho amategeko akomeye, kongerera ubushobozi inzego n’abakozi, gusangira amakuru y’ibanga ku byaha byo kuri murandasi, no kubaka ibikorwaremezo bikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Umuyobozi wa NCSA, David Kanamugire, na we yagaragaje ko kurinda Afurika ibitero by’ikoranabuhanga bigoye kubera ko hafi ibikorwa 98% byo kubika amakuru bya Afurika biri hanze yayo.
Ati: “Niba ubushobozi bwo kubika amakuru yacu buri munsi ya 2% kandi nabwo butari ubw’Abanyafurika, tugomba kwibaza uko twagira ubusugire bwacu. Igisubizo ni uko ibihugu bya Afurika byicara hamwe bigafatanya gushaka ibisubizo bishingiye ku byo bifite.”



