Abadepite bari kujya impaka ku mushinga w’itegeko riteganya kuzashyiraho serivise zo kororoka hakoreshwejwe Ikoranabuhanga ndetse no gutwitira undi muntu.
Ikibazo k’ingutu kiri kwibazwa ni uburyo intanga zizajya zikusanywa, kuko bishobora gutera kubura ubuntu bamwe bakabikora nk’ubucuruzi.
Abantu 2 bashakanye byemewe n’amategeko bakabura urubyaro ni bo bakemererwa iyi service igihe iri tegeko ryaba ryemejwe. Abandi bari gutanga igitekerezo cy’uko urubyiruko narwo rwakemerwa iyi service, Urugero: Umukobwa ushaka umwana kandi adashaka kuryamana n’umusore cyangwa umugabo akaba yaterwa intanga akabyara.
Abadepite basesenguye Ibibazo bishobora kugaragara muri iki gikorwa, baboneraho no kwemeza ibihano byahabwa abakora amanyanga. Urugero: Umuganga ashobora gutera umugore intanga y’inyamaswa. Bagaragaje ko uwafatirwa muri aya manyanga ashobora guhabwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 cyangwa se agafugwa ubuzima bwe bwose agacibwa n’ihazabu y’amafaranga.
Uyu ni umushinga w’itegeko uri gusuzumwa n’abadepite ushobora kwemezwa igihe icyo aricyo cyose.