Biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hagiye kubakwa urukuta rwanditseho amazina y’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse igikorwa cyo gukusanya ayo mazina, cyaratangiye.
Ibi byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, ubwo yabitangarizaga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyateguwe n’Umuryango w’abahoze bakinira Amavubi, (FAPA).
Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, uhuriza hamwe abahoze bakina umupira w’amaguru n’indi mikino. Ni umuhango kandi warimo n’urubyiruko rwigishwa umupira w’amaguru mu marerero atandukanye mu Rwanda.
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye, byiganjemo ibyigisha urubyiruko Amateka yaranze Igihugu, kwibutsa abantu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda amacakubiri.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko kimwe mu bikorwa byo gusigasira amateka, iri shyirahamwe riteganya, harimo kubaka urukuta rugiye ruzandikwaho amazina y’Abatutsi bari muri ruhago bishwe muri Jenoside.
Ati “Hari abari abakinnyi bazwi n’amakipe ya bo. Komite Olempike ifitemo ishami rishinzwe kurwanya Jenoside, iri kudufasha gukusanya amazina, natwe hari ibyo turi gukora kuko ubu tumaze kubona abagera kuri 70, wanashyiraho abandi bari mu mupira bamaze kurenga 100.”
Yakomeje agira ati “Muri iyi minsi 100 yo kwibuka tuzubaka urukuta rujyaho amazina yabo. Usibye urwo rukuta turateganya no kwandika igitabo kizaba kirimo amazina, amafoto n’amateka yabo mu buryo bw’impine. Umwaka utaha tuzajya kwibuka tubareba n’amazina yabo.”
Munyantwari yongeyeho ko urukuta ruzubakwa ku biro bikuru by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda hagamijwe ko buri wese uzajya uhagera azajye yibonera ayo mateka.
Mu gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, FAPA yateguye irushanwa ry’amakipe umunani y’abahoze bakina ruhago mu myaka yo ha mbere. Aha harimo FAPA, Ossousa, Premier Family, Amigo Family, Karibu FC, Mulindi FC, Inoubliables Rayon Sports na Vision2020.