Ibinyuhije ku rubuga rwayi rwa X Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Abanyarwanda ko Yatanze konji mu matariki akurikira:
- Ku munsi w’ubwigenge uzaba Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025
- Ku munsi wo kwibohora uzaba Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025
Uretse iyi minsi Kandi Minisiteri yongeyeho ko Guverinoma yatanze ikiruhuko rusange ku minsi ikurikira:
- Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025
- Ku wa Kane, tariki ya 3 Nyakanga 2025
Akazi kazasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025.
Serivisi z’ingenzi zizakomeza gutangwa kugira ngo ibikorwa bidahagarara. Iki kiruhuko kishimiwe n’abanyarwanda hafi ya bose.