Shein Yahagaritse Kugurisha Ibipupe bya “Sex Dolls” Bisa n’Abana Nyuma yo Kuregwa mu Bufaransa

Yisangize abandi

Urubuga rwa Shein rwatangaje ko rwahagaritse burundu kugurisha ibipupe bikoreshwa mu mibonano mpuzabitsina (sex dolls) nyuma y’uko ruregwe kugurisha ibifite isura isa n’iy’abana bato, ibintu byafashwe nk’ibishobora guteza ibyaha byo gusambanya abana.Byatangiriye ku itangazo ry’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi mu Bufaransa (DGCCRF), rwasabye iperereza ku bicuruzwa bya Shein nyuma yo kubona ibipupe bifite isura nk’iy’abana bicururizwa ku rubuga rwayo.Shein yatangaje ko yafunze konti z’abacuruzi bose bari bafite ibi bicuruzwa kandi ikuraho igice cy’urubuga cyabarizwagamo ibikoresho byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina. Ubuyobozi bw’uru rubuga buvuga ko hatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane uko ibyo bicuruzwa byabashije kugera ku rubuga.Umuyobozi mukuru wa Shein, Donald Tang, yavuze ko “kurwanya ikoreshwa ry’abana mu buryo bw’ubusambanyi ari umwanzuro utavuguruzwa,” kandi ko abagaragaraho uruhare bazahanwa byihuse.Ubushinjacyaha bwa Paris bwemeje ko bwamaze kwakira ibirego byatanzwe na DGCCRF ku rubuga rwa Shein ndetse no ku yandi masoko nka AliExpress, Temu na Wish, yose ashinjwa kugurisha ibipupe bisa n’abana.Ibi byose bibaye mu gihe Shein yari hafi gufungura iduka rya mbere mu Mujyi wa Paris, naho Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa akaburira ko ishobora guhagarikwa mu gihugu niba idafashe ingamba zihamye zo kubahiriza amategeko.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *