Urubuga rwa Threads rwa Sosiyete ya Meta rugiye gushyiraho uburyo bushya bwitwa “Ghost Posts”, buzafasha abakoresha gusangiza ubutumwa bugasiba nyuma y’amasaha 24.
Ubu buryo buzatangira gukoreshwa mu cyumweru gitaha, bukazagera ku barenga miliyoni 400 bakoresha Threads buri kwezi.
Ushaka gukoresha ‘ghost post’ azajya akora ubutumwa nk’uko bisanzwe, hanyuma ahitemo akamenyetso k’umuzimu (ghost icon). Iyo post izajya igaragara umunsi umwe gusa, nyuma igahita ijya muri “archives” aho nyirayo ari we uyireba wenyine.
Abandi bakoresha Threads bazajya babona ko hari abavuze cyangwa bakunze iyo post, ariko ibitekerezo n’imibare y’ukuri bizajya bibonwa na nyirayo gusa. Izi post zizajya zigaragazwa n’ikirango cyihariye kizitandukanya n’izisanzwe, kandi ibitekerezo bizajya byoherezwa mu butumwa bwihariye (DM) aho kugaragarira bose.
Iyi gahunda igamije kongera umutekano n’ubwisanzure mu gusangiza amakuru ku rubuga, ndetse ni uburyo bushya Threads iri gukoresha mu guhangana na X (Twitter) ya Elon Musk, ikunze gutanga amahitamo make yo gusiba ubutumwa.
Mu 2020, Twitter yigeze gutangiza uburyo bujyana n’ubu bwiswe “Fleets”, ariko bwaje guhagarikwa mu 2021 kubera kutitabirwa cyane n’abakoresha.




















