Suède: Element agiye guhurira mu gitaramo na Kizz Daniel

Yisangize abandi

Umuhanzi Element, umwe mu bagezweho cyane mu muziki w’u Rwanda, agiye guhurira na Kizz Daniel mu gitaramo gikomeye kizabera muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo kizaba ari intangiriro y’uruzinduko rw’ibitaramo bya Element muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu bo bakorana bya hafi.

Amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi ateganya ibitaramo bigera ku munani muri uru rugendo, harimo n’icyo azahuriramo na Kizz Daniel, umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria uzwi mu ndirimbo nka Buga na Twe Twe.

Kuri ubu, Element ari muri Uganda, aho aherutse gutaramira abantu barenga ibihumbi 30 mu gitaramo cya Ray G cyabereye i Mbarara, akanyuzamo agataramo gahambaye.

Uyu muhanzi, usanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, akunzwe cyane mu ndirimbo nka Kashe, Fou de toi, Milele, Tombe, na Maaso aherutse gushyira hanze.

Kizz Daniel, uheruka gutaramira i Kigali muri “Giants of Africa” mu kwezi kwa Kanama 2025, yari yasezeranyije abakunzi be ko azagaruka mu Rwanda vuba — ibintu bishimangira uko ubufatanye bwa Afurika mu muziki bugenda burushaho gukomera.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *