
Minisitiri weguye muri Guverinoma ya Congo yabyegetse ku Rwanda
Constant Mutamba weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera muri Repubuklika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya Leta akurikiranyweho, yavuze ko kujyanwa mu bucamanza kwe ari umugambi wacuriwe i Kigali mu Rwanda. Constant Mutamba watanze ubwegure bwe hirya y’ejo hashize tariki 17 Kamena 2025, nyuma yuko atangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha bw’Urukiko rusesa Imanza…