
Nyamasheke: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe atemwe ijosi
Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yishwe n’utaramenyekana amutemaguje umupanga ku ijosi n’umusaya w’ibumoso. Byabereye mu Mudugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, bikaba bikekwa ko byakozwe n’uwasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Nyurangirinshuti ni umupfakazi wiciwe umugabo…