HE Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi we Alassane Ouattara

Perezida Paul Kagame uri i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’abayobozi bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kwagura umubano usanzweho mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Côte…

Soma inkuru yose

“U Rwanda ntirugendera ku bihano” Amb NDUHUNGIREHE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amahanga yamaze kubona ko gufatira u Rwanda ibihano atari wo muti, kuko rudashobora kubyishinga ngo bishyire mu kaga abaturage barwo.   Ibihugu birimo u Bubiligi, Canada n’ibindi byo ku Mugabane w’u Burayi, mu ntangiro z’uyu mwaka, byokeje igitutu u Rwanda bigera n’aho birufatira ibihano rushinjwa gushyigikira…

Soma inkuru yose

Impamvu zatumye RGB ifunga Grace room Ministries ya KABANDA Julienne

Buri wa Kabiri na buri wa Kane guhera Saa kumi n’imwe z’umugoroba, abantu baba ari urujya n’uruza berekeje i Nyarutarama ahakorera Grace Room Ministries bagiye gusenga. Ku Cyumweru nabwo byaba ari uko guhera Saa kenda z’amanywa. Magingo aya, aya materaniro ntabwo azongera kubaho nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rutangaje ko rwambuye ubuzima gatozi, Grace…

Soma inkuru yose

Rwamagana: Irondo ry’abagore riri gutanga umusaruro ugaragara

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore batuye mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Mwulire batangiye kurara irondo. Iri ni irondo ryitwa “Mutimawurugo” riba ritagamije gukesha ijoro, ahubwo ryashyizweho kugira ngo rikangurire Bamutima w’urugo (abagore) bo mu karere ka Rwamagana gutaha kare bakajya kwita ku bana babo. Dore uko rikorwa. Iri ni irondo riba rigizwe…

Soma inkuru yose

Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na General Saïd Chanegriha, Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu. Baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi. U Rwanda na Algeria bimaze kubaka umubano uhamye ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye. Mu bihe bitandukanye, abayobozi bakuru mu…

Soma inkuru yose

National Bank of Rwanda(BNR) itanze miliyari icumi kubantu bose bifuza kugura impapuro mpeshamwenda zizamara imyaka 10..

Kuri uyu wa Kabiri, BNR yashyize hanze impapurompeshamwenda zihwanye na miliyali icumi . Guhera uyu munsi taliki 22 Mata 2025 kugeza taliki 24 Mata 2025 wemerewe kugura izi mpapuro zizamara imyaka icumi. Ishyirwa hanze kw’izi mpapuro byakozwe kugira ngo hatezwe imbere isoko ry’imigabane ndetse n’ibikorwaremezo. Impapuro mpeshamwenda ni iki? Izi ni impapuro zikorwa na leta…

Soma inkuru yose

Ukraine yasutsweho ibisasu nyuma y’amasaha 30 y’agahenge.

Igisirikare cya Ukraine cyatagaje ko dorone (Drone) z’Abarusiya zarashe uduce twinshi two muri Ukraine, ibi byabaye nyuma y’agahenge kari kabaye kuri Pasika. Igisirikare kirwanira mu kirere cya Ukraine cyaburiye uduce twa Kyiv, Kherson, Dnpropetrovsk, Cherkasy, Mykalaiv na Zaporizhzhia. Umuyobozi wa karere ka Mykalaiv yatangaje ko mu m’ajyaruguru y’agace ka Mykalaiv humvikanye iturika ry’ibisasu. Ariko igisirikare…

Soma inkuru yose

Nshimiyimana Emmanuel ukekwaho kwica umugore we yafashwe n’abanyerondo.

Umugabo witwa NSHIMIYIMANA Emmanuel ufite imyaka 38 yacakiwe n’abanyerondo bakorera mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, akagari ka Gifunga, umudugudu wa Rugarama, arakekwaho kwica umugore we MUGWANEZA Julienne w’imyaka 32. Mu gitondo cyo kuri Pasika uyu mugabo Emmanuel nibwo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na BIZIYAREMYE Colenel wari warahaye icumbi uyu muryango. Abaturanyi batabaye…

Soma inkuru yose

Ese umukwe n’umugeni bazajya batanga umusoro? RRA irabivugaho iki?

Ku wa 14-04-2025, amakuru yacicikanye ku mbugankoranyambaga nka X, yakuruye impaka za ngo turwane. Aya makuru agaragaza ko abakora ubukwe bazajya bishyura umusoro. Ubuyobozi bwa RRA (Rwanda Revenue Authority) bubajijwe ku byiri tangazo bwagize buti: “Dushingiye ku makuru ari guhanahanwa ku mbuga nkoranyambaga, turamesha abantu Bose ko amakuru agendanye n’abatanga serivise (service) zishyurwa mu birori…

Soma inkuru yose