Izajya ihabwa n’impinja- Ibyo wamenya ku ndangamuntu nshya

Nk’uko byatangajwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), mu minsi iri imbere izi ndangamuntu dufite zizasimburwa n’indangamuntu y’ikoranabuhanga. Biragaragara ko iki ari cyo gihe kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa, inkuru dukesha Umuryango.rw iravuga ko NIDA yamaze kwemeza ko igeragezwa ryo gushyira mu bikorwa uyu mushinga rizatangira muri Nyakanga uyu mwaka wa 2025. Ni irihe…

Soma inkuru yose

Kora ibi bintu 7 mbere yo gukoresha laptop yawe nshya

Congratulations, umaze kubona laptop nshya! Hakurikiye kuyifungura maze ugatangira kuyikoresha mu kazi kawe ka buri munsi. Ariko buretse gato! Mbere yo kuyifungura hari ibintu by’ingenzi ugomba gukora kugira ngo bizakurinde guhora urwaye umutwe wa buri gihe kubera ibibazo laptop yawe ihura na byo. Dore icyo ubanza gukorera laptop yawe: 1. Suzuma Ubuzima bwa laptop yawe….

Soma inkuru yose

U Rwanda rwiyemeje kongera ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare

Guverinoma yiyemejeje kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuyobozi rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuko rifite umumaro mu gutyaza ubumenyi bw’abayobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’ibihugu by’inshuti. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena, muri iri shuri riherereye mu…

Soma inkuru yose

Abofisiye bakuru 108 bo mu bihugu 20 barangirije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yasabye abasirikare bakuru 108 bo mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi barangije amasomo ajyanye n’imiyoborere mu bya gisirikare (Senior Command and staff Course) mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda ubusugire bw’ibihugu byabo no kurangwa n’indangagaciro nzima. Abo basirikare bari bamaze umwaka…

Soma inkuru yose
Akamaro k'igitunguru

Impamvu 10 ukwiye kurya igitunguru buri munsi

Impuguke mu mirire ziti: “Ifunguro ryuje intungamubiri rinarinda indwara” Muri rusange, ibitunguru ni ibirungo bisanzwe mu gikoni, ariko se wari uzi ko bifite ubushobozi budasanzwe bwo kurinda no gukomeza ubuzima bwawe? Waba ubirya bidatetse cyangwa ubitetse (Ubikaranze), ibi bimera biciriritse bifite ububasha bwo kukurinda indwara z’umutima, gutuma igogora rigenda neza, utibagiwe no kongera ubudahangarwa bw’umubiri….

Soma inkuru yose

Kicukiro: Umugabo yishe umugore urwagashinyaguro

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana, nyuma yuko yari amubwiye ko atagishaka ko bakomeza kubana. Uyu mugabo w’imyaka 28 akekwaho kwica umugore we na we w’imyaka 28 amuhengereye asinziriye akamuteragura ibyuma mu ijosi. Iki cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku ya…

Soma inkuru yose

Umunsi Ingabo za FPR-Inkotanyi zihoza Umujyi wa Gitarama Guverinoma y’abicanyi igahungira ku Gisenyi

Nyuma yo kubohoza inkambi ya Kabgayi tariki 2 Kamena 1994, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kotsa igitutu iz’abicanyi mu bice birandukanye by’igihugu, harimo Umujyi wa Kigali na Gitarama. Mu Mujyi wa Kigali, Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje kugenda zirokora abantu mu gace ka Nyamirambo n’ahandi. Iyi tariki ya 14 Kamena 1994 yaranzwe n’intsinzi ikomeye yo kubohoza Umujyi…

Soma inkuru yose

Hari ahazishyurwa miliyoni 17 Frw ku ijoro: Imaramatsiko kuri hoteli igiye gushyirwa muri Pariki y’Akagera

Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje ko gifite umushinga wo kubaka hoteli yo ku rwego rwo hejuru muri Pariki y’Igihugu y’Akagera. Iyi hoteli yahawe izina rya Wilderness Magashi Peninsula izaba yubatse muri Pariki y’Akagera hafi n’ikiyaga cya Rwanyakazinga. Agace iyi hoteli izaba yubatsemo kazwi nka Magashi gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa…

Soma inkuru yose

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo gihagarika iperereza kuri Agathe Kanziga

Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa, PNAT, rwatangaje ko rwamaze gutanga ubujurire ku cyemezo giherutse gufatwa n’umucamanza ku rwego rw’iperereza mu Bufaransa, watangaje ko bahagaritse iperereza ku ruhare rwa Agathe Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umucamanza wo mu Bufaransa yari aherutse gutangaza ko ahagaritse gukora iperereza kuri Agathe Kanziga wahoze…

Soma inkuru yose

Dore uko NESA izajya ibara amanota

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye. Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr…

Soma inkuru yose

Menya by’inshi ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushora miliyari 12.2 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga urimo gufata ibikumwe n’imboni, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026. Mu yandi makuru azagaragara kuri iyo ndangamuntu, hazaba harimo izina rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo bashakanye (abaye ahari), nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo…

Soma inkuru yose

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kemena bigasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025. Ni mu gihe ibizamini bisoza Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bizakorerwa rimwe n’ibisoza umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye kuva wa 09 Nyakanga bigasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025….

Soma inkuru yose

Diamond yatangaje ko yishimiye igitaramo The Ben yakoreye Kampala

Umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragarije mugenzi we The Ben basanzwe ari inshuti ko yabonye igitaramo aherutse gukorera i Kampala atangarira inkumi zari zakitabiriye. Ni bimwe mu bigaragara mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abo bahanzi wabonaga bafitanye urugwiro n’urukumbuzi mu biganiro, bagiranye mbere y’uko berekeza ku kibuga cy’indege berekeza Ntungamo aho bari butaramire. The Ben na…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ababagusha mu bishuko bagamije kubayobya

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda…

Soma inkuru yose

Jose Chameleon yashyize aravuga nyuma yo kwanga kuvugisha itangazamakuru

Umuhanzi Jose Chameleon yageze mu gihugu cy’u Rwanda muri iki Cyumweru aho itangazamakuru ryinubiye imyitwarire ye yo kwanga kuvugana n’abanyamakuru no gusuzugura abakobwa.   Abanyamakuru bagiye batandukanye bagiye basobanura ko uku kurya karungu kwa Jose Chameleon byatewe n’uko indege yagombaga kumuzana yakerewe bikaba aribyo byatumye arakara. Uretse uwo munsi agera ku kibuga k’indege ntawongeye kumenya…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru yagerageje kwiyahuza supaneti ayikurwamo n’uwari uje kurahura

Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu mugozi wa supaneti na Mukamurenzi Jeannette wari uje kuharahura umuriro, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, aho arwariye. Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya bikimara kuba, yavuze ko uyu mukecuru…

Soma inkuru yose

Uwahoze ari meya wa Musanze nyuma yo kwirukanwa kuri ubu yishatsemo ibisubizo aho yafunguye Youtube Channel

Kamanzi Axelle wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage , kuri ubu nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanywe mu mirimo ya Leta nkuko itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, rivuye mu ibiro bya Minisitiri w’Intebe risinywe mu izina rya Perezida Paul Kagame, ryirukanaga mu mirimo abayobozi batandukanye mu…

Soma inkuru yose