Dar es Salaam – Ni umunsi wa gatatu w’imyigaragambyo ikomeje muri Tanzania, aho abaturage biganjemo urubyiruko bamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025, bavuga ko atanyuze mu mucyo.
Imyigaragambyo ikomeje nubwo ubuyobozi bw’ingabo bwasabye ko ihagarara, buvuga ko ibikorwa by’abigaragambya “bigize ibyaha.”
Umugaba w’Ingabo za Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, yavuze kuri televiziyo y’igihugu ko inzego z’umutekano ziri gukora ibishoboka ngo zisoze ibikorwa by’urugomo.
Ati: “Abantu bigabije imihanda ku wa 29 Ukwakira bakora ibikorwa bigize ibyaha. Abo ni abanyabyaha kandi ibikorwa bigize ibyaha bigomba guhagarara.”
Imyigaragambyo yakajije umurego nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yegukanye intsinzi n’amajwi 95% mu gace ka Mbeya, ibintu byatwitse umujinya ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nubwo igisirikare cyasabye ko imyigaragambyo ihagarara, abaturage banze kubyumva, bakomeza kugaragaza uburakari mu mijyi itandukanye.
Kuri ubu, internet yarahagaritswe ndetse ibitangazamakuru byinshi byasabwe guhagarika ibikorwa, bituma bigora kumenya neza ibiri kubera muri Tanzania. Urubuga The Citizen, rumwe mu zikomeye muri iki gihugu, rwaherukaga gushyira inkuru ku rubuga rwarwo ku munsi w’amatora.
Umuvugizi w’Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu, Seif Magango, yasabye inzego z’umutekano kutifashisha ingufu z’umurengera, asaba guha abaturage uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu mahoro.
Leta ya Tanzania yasabye abakozi ba Leta n’abikorera kuguma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda umutekano muke.
Biteganyijwe ko Perezida Samia Suluhu Hassan azemezwa nk’uwatsinze amatora, mu gihe muri Zanzibar, Hussein Mwinyi w’ishyaka CCM yatsinze n’amajwi 80%.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko amatora yabayemo uburiganya n’ivangura, ndetse bakomeje gusaba ko habaho kwisuzuma ku byavuye mu matora.





















